Muhanga: Ababeshye mu byiciro by’ubudehe baraburirwa kwitondera kujurira

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutwakwasuku, arasaba abaturage bakosoza ibyiciro byabo by’ubudehe kubikorana ubunyangamugayo, kuko hashyizweho ikoranabuhanga ritahura abafite uburiganya.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga asaba abaturage gutanga amakuru atari yaratanzwe neza, kuko amakuru yonyine ari yo ashingirwaho kugira ngo icyiciro gikorwe atari abaturage bahitamo icyiciro.

Abaturage barasabwa gukosoza bakoreshe ukuri aho kuburana ibyiciro.
Abaturage barasabwa gukosoza bakoreshe ukuri aho kuburana ibyiciro.

Mutakwasuku avuga ko abesnhi mu baturage bagiye babeshya amakuru ku kibazo cya 12 kigize 14 byabajijwe. Icyo kibazo ni cyo kigena ibyiciro, ariko kikaba gifite aho gihuriye n’ibindi bibazo byatanze, ku buryo abaturage benshi batangaga amakuru bagera kuri icyo kibazo bakabshya ugasanga bihise bihabana.

Urugero atanga ni abaturage bagiye bishyira mu cyiciro cya kabiri kuko badafite amazu ariko bakorera leta bahembwa buri kwezi cyangwa bafite ibindi bakora, bituma babona ibyo kurya batavunitse. Ayo makuru ngo ahagije kugira ngo umuntu ashyirwe mu cyiciro cya gatatu.

Abenshi mu baturage bavuga ko batishyimiye ibyiciro bashyizwemo, ni abari babeshye amakuru ariko imashini z’ikoranabuhanga zikabavumbura. Aho niho abaturage basabwa gukosora aho kuburana ibyiciro.

Agira ati “Nimujya kuburana ntimwirushye muburana ibyiciro ahubwo murebe niba amakuru mwatanze yanditse neza, kuko ayo makuru niyo ateranywa agatanga icyiciro runaka.”

Ikibazo gihari gituma abaturage babeshya ibyiciro ni ukubera ko byagenderwagaho mu kwishyurira abantu ubwisungane mu kwivuza, na buruse muri kaminuza, ariko ntabwo bizongera gushingirwaho.

Cyakora gushaka kwiba bigaragaza ubwoba abaturage batewe n’imikoreshereze y’ibyiciro byakozwe mbere, kuko ari byo byashingirwaho babona ubufasha runaka, ubu bikaba byarahindutse.

Abaturage barasabwa kandi kuba nibura bitarenze tariki ya 30 Kamena barangije gukosoza, kugira ngo ingengo nshya y’imari 2015/2016 izatangire ikoresha ibyo byiciro bishya.

Ephrem Murindabnigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutubarize impamvu ibyiciro bishya bikosoye bidatangazwa mu karere ka Muhanga.

alias yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka