Ngoma: Abafite ubumuga bagannye amashuri y’imyuga barishimira ko batazakomera kubaho batega amaboko

Abafite ubumuga biga mu ishuri ry’imyuga rya NDABUC,(New Dynamic Arts Business Center) riri mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, baravuga ko kwiga umwuga byabakuye mu bwigunge bwo kubaho batega amaboko none ubu bakaba bagiye kwiteza imbere.

Imyuga yo gutunganya imisatsi,guca inzara no kogosha imisatsi ni yo abafite ubumuga butandukanye bagera kuri 50 biga mu masomo y’igihe gito kugira ngo bahite bajya ku isoko ry’umurimo maze batangire bakorere amafaranga biteze imbere.

Nubwo bafite ubumuga bw'ingingo ngo hari byinshi bashoboye gukora kandi neza bakaba ngo bafite icyizere cy'akazi kubera imyuga barimo kwiga.
Nubwo bafite ubumuga bw’ingingo ngo hari byinshi bashoboye gukora kandi neza bakaba ngo bafite icyizere cy’akazi kubera imyuga barimo kwiga.

Ngo biga igihe cy’amezi atatu bakaba baraje kwiga imyuga ku nkunga y’umushinga NCPD ubarihira amafaranga yo kwiga ndetse ukanaborohereza mu ngendo bajya cyangwa bava ku ishuri.

Mukabugingo Immaculee,umwe mu bafite ubumuga bw’ingingo wiga kuri iri shuri mu ishami ryo gutunganya imisatsi, avuga ko yabagaho mu bwigunge no mu buzima bwo kwiheba kuko atabona ejo hazaza he mu gihe yirirwaga mu rugo agaburirwa ahabwa buri kintu,atabasha kugira icyo yinjiza kubera ubumuga afite.

Nyuma yo kugana iri shuri, ngo byamukuye mu bwigunge ndetse bimuha icyerekezo cy’ubuzima bwe kuko umwuga yiga yabonye awushoboye kandi akabona uzamuha amafaranga menshi mu gihe gito.

Yagize ati "Njyewe nabanje kugira ubwihebe cyane ariko Leta itwibutse abafite ubumuga byandemyemo icyizere numva ko ndi umuntu nk’abandi. Numva nindangiza kwiga nzabasha kwiteza imbere ntatega amaboko abantunze. Nabaga mu rugo mpabwa byose ntacyo nkora.”

Umuyobozi w’iri shuri NDABUC, Hanganimana Hussein, avuga ko abafite ubumuga babasha kwiga umwuga bakawumenya ndetse bakaba banawukora neza kuruta abandi badafite ubumuga nk’uko bigaragara aho usanga hari aho barusha abadafite ubumuga mu ishuri.

Akomeza avuga ko bahisemo kubigisha imyuga ijyanye no gutunganya imisatsi kuko bikenewe cyane ku isoko ry’umurimo, aho usanga abenshi bakora aka kazi ari abanyamahanga.

Yagize ati "Ibijyanye n’ibyumba bitunganya ubwiza nk’imisatsi inzara n’ibindi,twari twarabihariye Abakomani. Nk’ubu wasangaga uwo mukongomani akorera ibihumbi 180 ku kwezi, kuki Umunyarwanda atayakorera?Ubu turabategurira kuba ba rwiyemezamirimo beza batanga service nziza ku buryo ibyo biga bizabateza mbere.”

Abafite ubumuga bagiye bahezwa yaba mu mashuri ndetse n’uburenganzira bwabo aho hari ababaheza mu mazu banga ko bajya hanze, abantu bakababona kuko babafata nk’igisebo ku muryango

Mu ntego u Rwanda rwihaye mu cyerekezo 2020, ni uko urubyiruko rugera kuri 60% ruzaba rwarize umwuga ku buryo birworohera kwihangira imirimo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega kugirubumuga ntibibuza gukomeza ubuzima.ahubwo nibakomeze kwitabwaho.barebe nabacikanwe barimungo

hirwa angelo yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka