Carnegie Mellon University yagabanyirije Abanyarwanda ibiciro ku kigero cya 50%

Carnegie Mellon University, imwe mu makaminuza akomeye ku isi mu bijyanye mu masomo y’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, irahamagarira abanyeshuri b’Abanyarwanda kujya kuyigamo kuko ngo iborohereza mu bijyanye n’amafaranga y’ishuri kandi ngo ikabaha ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Jared Cohon, avuga ko bishimiye cyane imikoranire myiza bafitanye n’u Rwanda, bityo ngo bakaba bifuza ko abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomeza kuza kuyihahamo ubumenyi ari benshi.

Carnegie Mellon University yagabanyije amafaranga y'ishuri ku kigero cya 50% kugira ngo yorohereze Abanyarwanda kuyigamo.
Carnegie Mellon University yagabanyije amafaranga y’ishuri ku kigero cya 50% kugira ngo yorohereze Abanyarwanda kuyigamo.

Ibi Cohon yabitangarije abanyamakuru, ubwo we n’itisinda ry’abayobozi b’iyi kaminuza bari bamaze kugirana ibiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena 2015.

Yagize ati “Turacyakeneye umubare munini w’abanyeshuri baza kwiga muri Carnegie Mellon. Perezida Kagame yatwijeje ubufatanye mu byo twifuza kugira ngo natwe dutange umusanzu mu burezi bw’u Rwanda.”

Kuba Perezida Kagame yarabemereye ubufatanye kandi Carnegie Mellon ikaba isanzwe ari kaminuza mpuzamahanga ngo bitanga icyizere bidasubirwaho ko uyigannye ahakura ubumenyi bwamufasha mu ruhando rw’imirimo ku rwego mpuzamahanga.

Kuva mu mwaka wa 2012, iyi Kaminuza yo muri Amerika, yafunguye ishami ryayo mu Rwanda. Kugeza ubu, abanyeshuri 43 ni bo bamaze gusoza amasomo yabo muri iyi kaminuza, aho barangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza “masters” mu ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yavuze ko aba banyeshuri bose barangije amasomo muri Carnegie Mellon University, bafite akazi kandi bamwe bakaba baranihangiye imirimo ijyanye n’ibyo bize.

Mu minsi ishize, mu myanzuroy’inamay’abaministiri, hatangajwe ko Letay’u Rwanda ku bugatanye n’iyi kaminuza, bagabanyijeho 50% by’amafaranga yishyurwa ku mwaka muri iyi kamunuza, mu rwego rwo korohereza abanyeshuri b’Abanyarwanda ndetse n’abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bifuza kuhiga.

Nk’uko bitangwazwa n’abakozi b’iyi kaminuza, kwiga muri iri shuri bisaba amadolari ibuhumbi 40. Abanyeshuribatoranyijwekuryigamo, Leta ibishyurira 50% ayandi bakayahabwa nk’inguzanyo.

Uyumuyobozi w’iyi kaminuza, yatangarije abanyamakuru ko mu biganiro bagiranye na Perezida Kagame, ngo yabemereye ubufatanye mu gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Muri gahunda yayo y’icyerekezo 2020, u Rwanda rurateganya gukwirakwiza Interenet yihuta izwi ku izina rya 4G LTE internet ku kigereranyoc ya 98% mu mwaka w’ 2017.

Ibi bizagerwaho nyuma y’uko u Rwanda rwahaye isosiyete Korea Telecom yo muri Koreya y’Amajyepfo isoko ryo gukwirakwiza umuyoboro wa interineti kubirometero 300.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDABONA ABIFITE BAHISHIWE N’IYI KAMINUZA.AY’ISHULI YAKATUWE BAYAGUREMO ABANYESHULI BABO V8 ZO KUBAJYANA YO

ALIAS BOLINGO yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka