Kamonyi: Hashyizwe ingufu mu gufasha abashoramari mu buhinzi koroherezwa kubona inguzanyo

Mu gihe nta mwihariko wajyaga ugaragara ku baka inguzanyo zo gukoresha imishinga y’ubuhinzi cyangwa ubworozi, ibigo by’imari byegereye abaturage (Saccos) byaborohereje uburyo bwo kwishyura kandi na Leta ibinyujije mu Kigega cy’ingwate BDF, yabemereye ingwate no kubafasha kwishyura.

Abahinzi batangaza ko batinya kwaka inguzanyo zo gukoresha mu mishinga y’ubuhinzi babitewe n’uko babishyuza vuba kandi baba batarasarura.

Abahinzi ngo bagiye kujya boroherezwa mu nguzanyo z'ubuhinzi (Photo archive).
Abahinzi ngo bagiye kujya boroherezwa mu nguzanyo z’ubuhinzi (Photo archive).

Nsengiyumva Evariste, wo mu Murenge wa Mugina, avuga ko kwaka inguzanyo y’ubuhinzi muri Banki bisaba kubanza gutanga ingwate kandi nyuma y’ukwezi ugahita utangira kwishyura.

Gutangira kwishyura kandi ibyo bahinze bitarera ngo birababangamira kuko bibasaba gushaka ahandi hava amafaranga yo gutangira kwishyura. Nsengiyumva yifuza ko habaho uburyo bwo koroherezwa kubona inguzanyo.

Ngwabije Julien, na we wo mu Murenge wa Mugina, we atangaza ko ishoramari mu buhinzi ritatera imbere adakoranye n’ibigo by’imari ariko ngo hari ibigo by’imari n’amabanki bitinya guha inguzanyo abahinzi kuko badahita babasha kwishyura imyaka itarera. Ibyo ngo bikaba bituma ba rwiyemezamirimo mu buhinzi baba bake.

Ikibazo cy’abahinzi batinya kwaka inguzanyo kubera yishyurwa batareza ngo cyizweho n’amakoperative yo kubitsa no kuguza mu mirenge Saccos, maze yemeza ko inguzanyo z’ubuhinzi zizajya zishyurwa nyuma y’isarura.

Uwizeyimana Christine, Umucungamutungo wa Sacco y’umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko ku nguzanyo z’ubuhinzi, mu gihe imyaka itarera haba hishyurwa inyungu za buri kwezi, noneho inguzanyo yose ikazishyurwa nyuma y’ukwezi imyaka isaruwe.

Nubwo hari abahinzi bavuga ko bataramenya iby’iyo gahunda yo korohereza abahinzi kwishyura inguzanyo, yu mmucungamutungo avuga ko yatangiranye n’umwaka wa 2015 kandi abaka inguzanyo z’ubuhinzi bakaba bariyongereye.

Ngo bavuye kuri 3 bagera ku 10 mu kwezi, mu mishinga nka 20 iba yahawe inguzanyo.

Mu rwego rwo korohereza abahinzi kubona ingwate no kwishyura inguzanyo, ukuyobozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Kamonyi, Sindayigaya Abdul Madjid, avuga ko Leta yashyizeho ikigega cy’ingwate, BDF, gifasha abafite imishinga y’ubuhinzi cyangwa ubworozi kubona ingwate no kwishyurira imwe mu mishinga igice cy’amafaranga iba yagurijwe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka