Kirehe: Batashye ikigo cy’urubyiruko gifite agaciro ka miliyoni 137

Ibirori bisoza ukwezi kwahariwe urubyiruko mu rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Kirehe ku wa 30 Gicurasi 2015 aho Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko asaba ko kibyazwa umusaruro mu gukemura bimwe mu bibazo urubyiruko ruhura na byo.

Minisitiri Nsengimana Philbert yavuze ko ibigo byurubyiruko bigomba gutanga serivise zihurijwe hamwe(one stop center) aho urubyiruko rwigira hamwe indangagaciro z’igihugu, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwihangira imirimo bishakira ibisubizo n’ibindi.

Ikigo cy'urubyiruko cya Kirehe ngo cyuzuye gitwaye miliyoni 137.
Ikigo cy’urubyiruko cya Kirehe ngo cyuzuye gitwaye miliyoni 137.

Yasabye ko amahirwe urubyiruko rwabonye adapfa kuboneka hose ngo ni yo mpamvu icyo kigo kigomba kubyazwa umusaruro.

Ati “Aya ni amahirwe abonetse, ni yo mpamvu iki kigo gikwiye kuba intangarugero uko umuntu aje agasanga serivise zose zikora, urubyiruko rugashishikarizwa kugira inyota yo gukoresha ayo mahirwe. Birakwiye ko iki kigo gikemura bimwe mu bibazo urubyiruko ruhura na byo”.

Nyuma yo kugaragarizwa imbogamizi z’ubuke bw’ibikoresho urubyiruko ruzifashisha yavuze ko nubwo ibikoresho bikiri bike ngo ibihari bikoreshejwe neza urubyiruko rwagera ku ntego yarwo.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe ruhawe rukabyaza icyo kigo umusaruro.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe ruhawe rukabyaza icyo kigo umusaruro.

Ati “Iyo umuntu agufashije agatera intambwe eshatu nawe ugomba gutera iya kane, interinete si ikibazo watura umuntu ukubakiye inzu nk’iyi. Icyo ni ikibazo namwe mwakemura, ku bikoresho bikiri bike njye nasanze ibirimo bikoreshejwe neza bishobora kwifashishwa mu gihe hategerejwe ibindi”.

Guverneri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yashimiye umushinga HDP wubatse icyo kigo cy’urubyiruko ashimira n’urubyiruko ubushake n’inyota bagaragariza icyo kigo.

Ati “Ndashimira umufatanyabikorwa w’akarere HDP, ngashimira namwe rubyiruko uburyo mwitabiriye muri benshi mutugaragariza inyota mufitiye iki kigo.

Banabashyiyemo bimwe mu bikoresho birimo n'isomero.
Banabashyiyemo bimwe mu bikoresho birimo n’isomero.

Ni byiza mwagaragaje akamaro k’ikigo mubijyanye n’ubuzima ariko mushyire n’ingufu mu bikorwa by’ubukungu, murwanye ubunebwe mukore bityo ubwo buzima muharanira bube bwiza”.

Mukunzi Emile, uhagarariye urubyiruko mu Karere ka Kirehe, nyuma yo kugaragaza ibyo urubyiruko rumaze kugeraho yavuze ko byose babikesha imiyoborere myiza mu izina ry’urubyiruko rwa Kirehe asaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora nk’umuntu wagejeje urubyiruko kuri byinshi.

Iyo nyubako yubatswe ku nkunga y’umushinga HDP (Health Development and Performance) yuzuye ihagaze muri miliyoni 137 z’amafaranga y’u Rwanda harimo n’ibibuga bibiri by’umukino w’intoki.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo ubu Jean Nepo atumereye nabi ngo twasibya umuganda samedi kandi ari we wahageze saa tanu akagura fanta tukazinywa ,nyuma ahagera saa sita na 25 aje gukoresha inama asanga abakozi , mutubarize niba umuganda agomba gutinza kugera twatashye saa munani na 27, uboshye nta kindi dukora.

munyarwanda yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Ni byiza ko natwe iri koranabuhanga ryatugeraho hano mu bitaro bya Kirehe,uwadusura yakumirwa , ngaho mutubarize Jean Nepo Uwiringiyimana, ibigendanye na Website y’ibitarowww.kirehehospital.com, iyo uyirebye usangaho amakuru yo muri 2012, ikibazo ke nuko mu nama twamubajije yadusubije ngo ntabyo azi mu bazi PR, nawe ati agasubiza ko adashinzwe ikoranabuhanga, nyuma twasanze nta IT uhari kuko umudamu wari uhari yakorewe harcement Directeur akigendera.Namwe mumubaze mwumve , ndavuga Directeur.

munyarwanda yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka