Muhanga: Hakenewe ingufu mu bikorwaremezo no guca utujagari -Sena

Itsinda ry’abasenateri ryari rimaze iminsi 10 risura ibikorwaremezo by’Umujyi wa Muhanga n’ibyaro, riravuga ko n’ubwo iterambere rigenda ryiyongera mu Karere hagikenewe byinshi byo gushyirwamo imbaraga.

Mu duce tw’icyaro abasenateri bagaragaza ko hakiri ikibazo cyo kuba mu Mirenge 12 ikagize, itanu yose itagira umuriro w’Amashanyarazi, bakavuga ko biteye impungenge ugereranyije n’icyerekezo 2020.

Ubwo Abasenateri basuye Akarere ka Muhanga bagaragazaga bimwe mu byo babonye, ku wa 27 Gicurasi 2015, bavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugikorwa mu kajagari hakangizwa ibidukikije kandi bukozwe neza byarushaho guteza imbere abanyamuhanga.

Abasenateri basaba ubuyobozi kurinda utujagari twavuka ahagukira umujyi.
Abasenateri basaba ubuyobozi kurinda utujagari twavuka ahagukira umujyi.

Mu bice by’Umujyi, Abasenateri bagaragaza ko n’ubwo wamaze kubona igishushanyo mbonera hakiri abubaka mu tujagari cyane cyane abagana mu nkengero z’umujyi, kikaba ari ikibazo igihe utujagari twakomeza kwimuka mu Mujyi hagati twerekeza mu bindi bice.

Kurinda ko akajagari kimuka kakava hamwe kakajya ahandi bizatuma aho umujyi ugenda ukurira hatakubakwa mu kajagari nk’uko bimeze mu mujyi rwagati aho utujagari twarangije kuzamuka.

Senateri Mukasine Marie Claire, ukuriye itsinda ry’abasenateri ryasuye Akarere ka Muhanga, avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi ku bibazo byose byatuma akarere kadatera imbere harimo no gukora ubuvugizi ku bikorwaremezo.

Senateri Mukasine agira ati “Tuzakora ubuvugizi ku buryo n’ubwo hakenewe amafaranga menshi, nta murenge uzageza muri 2020 utagira umuriro w’amashanyarazi muri aka karere”.

Senateri Mukasine avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi maze imirenge itagira amashanyarazi ikayabona.
Senateri Mukasine avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi maze imirenge itagira amashanyarazi ikayabona.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko ubutaka bw’umujyi 60% bwubatse mu kajagari, ariko ko mu rwego rwo kuvugurura hamaze gukorwa ibishushanyo mbonera by’igice cya Ruvumera yose, Umudugudu wa biti na Nyabisindu, Nyarucyamo ya 1, 2, n’iya3. Hanateganyijwe kandi miliyoni zigera kuri 340 z’amafaranga y’u Rwanda ku ngengo y’Imari ya 2015/2016, zo kwimura abatuye mu tujagari.

Mu buryo bwo kuvugurura hirindwa ubwubatsi bw’akajagari hazibandwa ku guca imihanda, kwegereza abaturage amashanyarazi n’amazi, ndetse no guhuza amazi aturuka ku mazu.

Baba abaturage, baba abakozi bashinzwe imiturire ngo bagomba kwitwararika ku gishushanyo mbonera kimaze gukorwa kugira ngo hatabaho gupfa gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MBERE YO GUCA INDI MIHANDA BAGOMBAGA KUBANZA GUTUNGANYA NIHARI KUKO YARANGIRITSE

ingabire jmv yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka