Ngoma: IPRC East yubakiye utishoboye warokotse Jenoside inamworoza inka

Umuhorakeye Josephine, umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma yashyikirijwe inzu anahabwa inka n’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East).

Iyi nzu uyu mupfakazi wa Jenoside yayihanywe n’ibikoresho birimo ibitanda, intebe zo mu ruganiriro, ndetse n’umufariso n’amashuka byose bifite agaciro ka miliyoni icyenda n’igice, ibyinshi byakozwe n’abanyeshuri biga muri iri shuri.

Iyi ni yo nzu IPRC EAST yashyikirije Umuhorakeye.
Iyi ni yo nzu IPRC EAST yashyikirije Umuhorakeye.

Umuhorakeye abaye uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 wa gatatu wubakiwe na IPRC East mu myaka itatu ishize, kandi iri shuri ngo rizakomeza gukora ibikorwa nk’ibi.

Nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu n’inka ya kijyambere ku mugaragaro, Umuhorakeye, mu byishimo byinshi, yavuze ko nyuma kwicirwa umuryango we muri Jenoside yari azi ko agiye kuzapfa nabi kubera inzara n’inyota, ariko ngo kubera ibyo akorewe bitumye ubuzima bwe bugiye guhinduka.

Banamuhaye ibikoresho byo mu nzu. Aha ni mu ruganiriro.
Banamuhaye ibikoresho byo mu nzu. Aha ni mu ruganiriro.

Yagize ati “Imana ishobora byose imanutse mu ijuru impaye inzu n’amata yo kunywa, ndashimira IPRC n’abanyarwanda baragahora biga. Ndashima perezida Kagame”.

Guhabwa iyi nzu uyu mukecuru abifata nko kongera kumurokora kuko ngo inzu yabagamo yari kuzamugwira kuko yari ishaje ndetse ikaba yavaga.

Yagize ati “Nari nzi ko ukwezi kwa kane kuzanjyana kuko narebaga ruguru nkasanga ni ikiziba amazi ari hose, ubu sinzongera kunyagirwa no gutengurwa kuko mbonye ishuka yo kuryamamo, Imana ishimwe cyane”.

Umuhorakeye afata kumwubakira inzu nko kumurokora bwa kabiri.
Umuhorakeye afata kumwubakira inzu nko kumurokora bwa kabiri.

Umuyobozi wa IPRC East, Ing. Musonera Euphrem, yatangaje ko iyi nzu yavuye mu bumenyi butangwa n’iri shuri mu kubaka, kubaza (ibitanda n’intebe), gushyiramo umuriro kuko byose byakozwe n’abanyeshuri ndetse n’abarimu, kandi ngo bazakomeza kubakira abatishoboye.

Anne Abakunzi, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) yasabye iri shuri gukomeza gusura uyu Muhorakeye no kumuba hafi.

Yagize ati “Nasabaga ko IPRC East itagarukira aha ahubwo yakomeza kumuba hafi ikamusura kuko mubona afite intege nke, kandi namwe baturanyi mumube hafi mumwereke urukundo”.

IPRC EAST yamwubakiye ikiraro inamuha inka.
IPRC EAST yamwubakiye ikiraro inamuha inka.

Uretse inzu ndetse n’inka byahawe Muhorakeye, iri shuri kandi ryatanze ihene 25 ku barokotse jenoside batishoboye batuye Umurenge wa Remera.

Igikorwa cyo kwibuka abakozi n’abanyeshuri bazize Jenoside bakoreraga mu cyahoze ari ETO Kibungo cyaje guhinduka IPRC East, ku wa 28 Gicurasi 2015 cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo ndetse n’urugendo rwo kwibuka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi bikorwa ni byiza kuko bituma kwibuka birenga kwibuka ahubwo tugafasha n’ abadigaye gukomeza kubaho kandi biyubaka

kabarira yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

bakoze neza kumuremera kandi Imana ibahe umugisha

karangwa yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka