Mbuye: Amashanyarazi bemerewe na Perezida Kagame ngo azabageraho bitarenze muri Nzeri
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko bitarenze Nzeri 2015 abaturage b’Umurenge wa Mbuye bazaba batangiye gucana amashanyarazi bemerewe na Perezida Paul Kagame ubwo aheruka gusura Akarere ka Ruhango mu mwaka wa 2012.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque, avuga ko ibikoresho byose bisabwa bihari, agasaba abaturage ba Mbuye kwitegura kuyabyaza umusaruro begerana mu midugudu, kuko abawutuyeho aribo bafite amahirwe yo kuyahabwa mbere.
Abaturage batuye mu dusantere dutandukanye tw’Umurenge wa Mbuye bavuga ko ubu imyiteguro ari yose kugira ngo bazayabyaze umusaruro.
Habineza Théoneste, umwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye, avuga ko bajyaga bakora urugendo rurerure bagiye kureba umupira ndetse bakanahendwa, ariko ngo agiye guhita ashaka igishoro atangire aruhure abakoraga izi ngendo.
Abandi bavuga ko bagiye kugura ibyuma bisya, ibisudira n’ibindi byabafasha kwinjiza amafaranga bikenera ingufu z’amashanyarazi.
Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu Murenge wa Mbuye bigiye kumara hafi amezi ane bitangiye. Iyo ugiye hirya no hino mu murenge uhabona amapoto ahashinze azanyuzwaho insinga z’amashanyarazi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemereye abatuye Umurenge wa Mbuye amashanyarazi tariki ya 16 Mata 2012, ubwo yari mu Murenge wa Kinazi.
Icyo gihe umwe mu baturage ba ho yasabye Perezida Paul Kagame ko yabaha amashanyarazi maze amusubiza ko ayabemereye, kuko ngo nta kuntu amashanyarazi yabanyura hejuru bo batayakoresha.
Abaturage b’uyu murenge bashimangira ko bifuza ko yakomeza kubayobora kuko uretse amashanyarazi hari n’ibindi byinshi amaze kubagezaho.
Biteganyijwe ko abaturage ba mbere bazaba bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi mu kwezi kwa 7/2015, ku buryo mu kwa 09/2015 bose azaba yabagezeho.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Hano imbuye wawuriro mwaduiaye wakozumurimo
Paul Kagame, imvugo ijyana n’ingiro
nibyiza twishimiye iryoterambere nahandi batwibuke nkomumurenge wa kibangu imuhanga murakoze