Cyahinda: Abahejwe n’amateka biteze byinshi ku mushinga wo kubumba kijyambere

Abahejwe n’amateka bo mu Mudugudu wa Gitara, Akagari ka Coko, Umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kuva aho ubuyobozi butangiye kubategurira umushinga w’ububumbyi bwa kijyambere, basanga buzababyarira umusaruro kurusha ubwo bakoraga mbere.

Aba bahejwe n’amateka bavuga ko ubusanzwe babumbaga inkono n’imbabura bikabatwara umwanya munini kandi umusaruro wabivagamo ukaba utarabagiriraga umumaro.

Charles Nzirorera, umwe mu batuye mu Mudugudu wa Gitara ari nawe uhagarariye abahatuye, avuga ko inkono zisanzwe babumbaga mbere zatwaraga ibumba ryinshi ubu rishobora kuvamo ibindi bikoresho byinshi basigaye babumba byiganjemo imitako, kandi ngo bikavamo n’amafaranga menshi.

Ati "Kubumba gakondo byatwaraga ibumba ryinshi kdi ibivuyemo bikagurishwa make. Inkono imwe igurishwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100 na 200, kandi ubu igihangano kimwe icya make ni ibihumbi bibiri. Kandi ibumba rivamo inkono imwe rishobora kuvamo ibihangano hagati ya 3 na 5 bitewe n’ubwoko bwabyo".

Bimwe mu bikoresho babumba.
Bimwe mu bikoresho babumba.

Muri uyu mudugudu kandi hari kubakwa icyokezo cya kijyambere, abahejwe n’amateka bavuga ko ari igisubizo ku bubumbyi bwabo bwa kijyambere kuko ngo cyotsa ibikoresho byinshi icyarimwe, kandi kugikoresha bikaba nta zindi mbogamizi byatera nk’uko byahoze bakibumba bya gakondo.

Nzirorera ati “Mbere twaviringaga akantu n’amabuye hanyuma tukagerekaho amabango n’ibyatsi tukaba ariho twokereza inkono. Iyo imvura yabaga iguye watangiye kotsa ntizabaga zigihiye, kandi no kotsa ihise ntibyashobokaga. Uyu munsi dufite ifuru ishobora kotsa ibikoresho byagura amafaranga ibihumbi 500 mu masaha 24 gusa, kandi n’iyo imvura yagwa ntibigire icyo biba”.

Nzirorera avuga ko ububumbyi bwa Kijyambere buzabungura kurusha ubwa gakondo.
Nzirorera avuga ko ububumbyi bwa Kijyambere buzabungura kurusha ubwa gakondo.

Aba bahejwe n’amateka ariko bavuga ko n’ubwo babona ko ububumbyi bwa kijyambere buruta ubwa gakondo mu gutanga umusaruro, bagihangayikishijwe no kubona isoko ry’ibikoresho bakora, na cyane ko ngo aho bakorera ari mu cyaro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda, Vincent Nsengiyumva avuga ko iki kibazo cyatekerejweho, akizeza aba baturage ko ibikoresho byabo bitazabura abakiriya, dore ko ubu ngo ibyo bamaze kubumba byose byamaze kugurwa bikaba bitegerejwe kotswa.

Nsengiyumva abizeza ko ibihangano byabo bitazabura isoko.
Nsengiyumva abizeza ko ibihangano byabo bitazabura isoko.

Ati “Icyo twagitekerejeho kuko aka karere gafite ahantu nyaburanga benshi, kandi abantu bose baza gusura akarere twatekereje ko bazajya banyuzwa muri uyu mudugudu bakanasura ibihangano bihabumbirwa, tukizera ko bizagurwa nta kibazo. Nk’ubu ibyo babumbye byose byaraguzwe, hasigaye kubyotsa ubundi bakishyurwa”.

Muri uyu mudugudu wa Gitara hatuye imiryango 161, irimo iy’abahejwe n’amateka 101. Muri bo abamaze kumenya kubumbisha imashini ni 15, abandi 45 bakaba bari kwigishwa n’abamaze kubimenya. Kuva batangira kuyoboka ububumbyi bugezweho ntibaragurisha kuko ibyo bagiye gutwika ari byo bareyeho.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka