Nyamasheke: Yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana

Umugabo witwa Karekezi yagwiriye n’ikirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro ya Coltan ahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 25 Gicurasi 2015 mu Mudugudu wa Nkomero mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Twagirayezu Zacharie, avuga ko Karekezi yari arimo gucukura Coltan hamwe n’abandi baturage basanzwe bakorana mu isosiyete yitwa Pyramide ikorera muri uwo murenge, nibwo ikirombe cyahirimye kimwituraho ahita ahasiga ubuzima, mu gihe abandi bakoranaga na we ntacyo babaye.

Agira ati “Ikirombe cyahise kimwituraho mu gihe abandi bari basohotse kuko bakururaga ibitaka we agezweho mu gucukura”.

Twagirayezu avuga ko atari ubwa mbere ikirombe kigwira abaturage ayobora kuko umwaka ushize cyahitanye abandi baturage 3, bityo akavuga ko hakwiye gufatwa igamba kugira ngo ntihazagire undi muturage ugwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Agira ati “Turasaba abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro guha abakozi babo ibikoresho byo kwirinda ndetse no gukora ku buryo nta muturage wakongera gupfira mu birombe, ariko na twe nk’ubuyobozi tugiye kubihagurukira turwane ku baturage bacu”.

Karekezi asize umugore n’abana umunani, batandatu bari bakiri ku ishuri mu gihe abandi babiri bamaze gushaka.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kibogora mu gitondo cyo ku wa 26 Gicurasi 2015.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka