Nyanza: Bibutse abiciwe mu Kigo Nderabuzima cya Cyaratsi bakajugunywa muri Mwogo

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma bibutse abari abaforomo, abarwayi n’abarwaza biciwe mu Kigo Nderabuzima cya Cyaratsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wo kubibuka wabimburiwe n’urugendo rw’amaguru rwahereye ku cyicaro cy’Ikigo Nderabuzima cya Cyaratsi rwerekeza ku Mugezi wa Mwogo hashyirwa indabo mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane z’abatutsi bajugunywemo bamwe ari bazima abandi bamaze kwicwa.

Aha bari mu rugendo rwo kwibuka abiciwe mu Kigonderabuzima cya cyaratsi.
Aha bari mu rugendo rwo kwibuka abiciwe mu Kigonderabuzima cya cyaratsi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyaratsi, Nyiravuganeza Siphora, yavuze ko abakozi b’iki kigo nderabuzima bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bamenyekanye barimo uwitwa Kanamugire Gérard wari umuyobozi wacyo kimwe n’umufasha we witwa Uwimbabazi Claire ndetse na Mukandekezi Césarie wari umuforomokazi kuri icyo kigo nderabuzima.

Yakomeje avuga ko nubwo bibuka muri rusange abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ntibaramenya neza abarwayi n’abarwaza bari muri icyo kigo nderabuzima bahiciwe muri Jenoside.

Bafashe n'umwanya wo kwibuka abatutsi bajugunywe mu Mugezi wa Mwogo muri Jenoside.
Bafashe n’umwanya wo kwibuka abatutsi bajugunywe mu Mugezi wa Mwogo muri Jenoside.

Ubuhamya butandukanye bwahatangiwe bwagarutse ku buremere Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace yagize ndetse bagaya by’umwihariko abayigizemo uruhare bakica abaganga, abarwayi ndetse n’abarwaza babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Bizimana Egide, wari waje kwifatanya n’abakozi b’iki kigo nderabuzima yavuze ko bibabaje cyane kubona umuntu w’umuganga avura abandi ngo babeho ariko we bakamwitura kumwambura ubuzima.

Banaremeye bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Banaremeye bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Mu gihe iyi ari inshuro ya 21 hibukwa abatutsi bazize Jenoside mu Kigo Nderabuzima cya Cyaratsi byari ku nshuro ya gatanu abahaguye bibukwa hagakorwa n’urugendo rwo kuzirikana urupfu rw’agashinyaguro bishwemo bakajugunwa mu mugezi wa Mwogo.

Muri uyu muhango banaremeye abacitse ku icumu rya Jenoside babiri batishoboye babaha imifariso yo kuryamaho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twibuke twiyubaka

jackson yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka