Ibyiciro by’ubudehe ntibigamije gufasha abaturage ahubwo n’ibyo gufasha leta mu igendamigambi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza Dr. Alvera Mukabaramba aributsa abaturage ko ibyiciro by’ubudehe bitashyiriweho guha imfashanyi abaturage ahubwo ko ari ibyo gufasha leta mu igenamigambi rirambye.

Ibi yabitangarije mu rugendo yagiriye mu karere ka Rulindo kuwa kane tariki 21/5/2015, mu gikorwa cyo kureba uko aka karere kakoze igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro.

Abayobozi basobanurira Dr. Mukabaramba ibibazo byabayeho mu gushyira abaturage mu byiciro by'ubudehe.
Abayobozi basobanurira Dr. Mukabaramba ibibazo byabayeho mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe.

Aka karere ni kamwe mu turere dutanu twakorewemo igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe. Ubu bageze mu gikorwa cyo gushyira muri mudasobwa amakuru y’abaturage bajuririye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Dr. Mukabaramba yasabye abaturage kutajuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, kuko amakuru batanze ariyo yabashyize mu byiciro. Yasobanuye ko aho amakuru yaba yaratanzwe nabi ariho bajurira bityo bakajya mu byiciro by’ubudehe bakwiye kujyamo.

Yibukije abaturage ko ibyiciro by’ubudehe atari gahunda igamije kumenya abazahabwa imfashanyo, ahubwo ko ari ukugira ngo igihugu kimenye neza imibereho y’abaturage bityo bifashe mu gutegura igenamigambi rinoze.

Ati “Ibyiciro by’ubudehe ntibigamije gutanga infashanyo,ahubwo ni gahunda igamije gufasha Leta gukora igenamigambi nyaryo.”

Muri uru ruzinduko rwari rugamije kureba imbogamizi n’ibibazo byagiye bigaragara mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe no mu kwinjiza amakuru muri mudasobwa, yaboneyeho gusaba abaturage gutanga amakuru nyayo muri iyi gahunda yo gushyirwa mu byiciro by’ubudehe.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubudehe buzafasha Leta kumenya uko yegera abaturage ndetse nuko ibafasha mu bikorwa byinshi bitandukanye

sekamana yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka