Ubutumwa bw’amahoro bugomba kurangwa n’ubufatanye bw’abantu batatu - Col. Rutaremara
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA), Col. Jill Rutaremara atangaza ko ubutumwa bw’amahoro bwo muri iki gihe bugomba kubakira ku bufatanye bw’abasirikare, abapolisi n’abasivili kugira ngo bugere ku nshingano yabwo.
Ibi yabitangaje ku wa 22 Gicurasi 2015 mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ubwo abasirikare, abapolisi n’abasivili 24 basoza amahugurwa ku bufatanye bw’ibyo byiciro mu kugarura amahoro mu bihugu bivuye mu mvururu cyangwa intambara.
Col. Rutaremara yasobanuye ko ayo mahugurwa yari agamije gufasha gusobanukirwa uko ingabo, abapolisi n’abasivili bakorana mu butumwa bw’amahoro kugira ngo basohoze inshingano zabo.
Agira ati “Abo uko ari batatu baruzuzanya, aya mahugurwa rero ni ayo kubafasha ngo bumve uko bakuzuzanya, uko bashyira igenamigambi hamwe, mbese uko bose basoreza ku mugozi umwe”.
Bamwe mu bakurikirinye aya mahugurwa yari amaze ibyumweru 2 bashimangira ko bungukiyemo ubumenyi bwaherekejwe n’imyitozo-ngiro basura ikigo cya Mutobo cyakira abatahutse bitandukanyije n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, basobanukirwa uko buri cyiciro; abasirikare, abapolisi n’abasivili bitwara mu butumwa bw’amahoro bahuriyeho.
Mu mvugo ye, Maj. Renee Mwesigwa, umusirikare mu ngabo za Uganda (UPF) agira ati “Ubu turumva neza uko dukorana n’abantu batandukanye harimo abasivili. Ni icyo atandukaniyeho n’andi nabonye”.
Abantu 24 bava mu bihugu bitandatu; u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Sudan n’ibirwa bya Comores, ni bo bitabiriye amahugurwa, basobanurirwa ibibazo bahura na byo mu butumwa bw’amahoro n’uburyo bakorana umunsi ku wundi kugira ngo babashe kubishakira umuti.
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kongerera ubumenyi abazitabazwa mu butumwa bw’Amahoro (British Peace Support Team: BPST) muri Afurika y’Iburasirazuba, Col. Richard Leakey, ashimangira ko kuba amahugurwa yaritabiriye n’ibihugu 9 (bitandatu byigaga n’ibindi bitatu byatanze abarimu) ari ikintu cyo kwishimira kuko ubutumwa bw’amahoro bw’uyu munsi bugenda neza ari uko burimo abantu batandukanye bo mu byiciro binyuranye.
Yunzemo ati “Izo ni zo mbaraga z’aya mahugurwa, abantu bava mu bihugu bitandukanye, bo mu byiciro binyuranye, b’ibitsina byombi bitanga icyizere cy’ejo hazaza mu kwimakaza amahoro mu bihugu byacu n’akarere kacu”.
Akomeza avuga ko ubutumwa bw’amahoro bwose muri iki gihe bugomba kuba burimo ibyiciro bitandukanye, agatanga urugero rwa Somaliya, aho ibihugu bitandatu bikorana umunsi ku wundi kugira ngo bigarure amahoro muri icyo gihugu.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
BAZIBUKE INHSINGANO
ni magirirane kubungabunga amahoro kuko iyo umwe avuyemo usanga bidogereye