Kamonyi: Barifuza ko ivuriro rya Kigarama rikora amanywa n’ijoro

Mu gihe abaturage bo mu tugari twa Sheri na Bihembe tw’Umurenge wa Rugarika ngo bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi kuko nta kigo nderabuzima cyari hafi yabo ; barishimira ko abafatanyabikorwa b’Abanyakoreya babubakiye ivuriro rito (Poste de Sante) ribafasha kwivuriza hafi, ariko bagasaba ko ryakora no mu masaha ya nijoro kugira ngo abazajya baremba babone aho bivuriza.

Ivuriro rya Kigarama rikoreraho abakozi batandatu harimo abaforomo bane baturuka ku Kigo Nderabuzima cya Kigese, barangiza akazi saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubundi abarwayi barembye nijoro bakajyanwa ku Kigonderabuzima cya Kamonyi cyangwa icya Kigese.

Poste de Sante ya Kigarama abaturage barifuza ko yajya ibaha serivisi amanywa n'ijoro.
Poste de Sante ya Kigarama abaturage barifuza ko yajya ibaha serivisi amanywa n’ijoro.

Aho baboneye iri vuriro rishamikiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese, abatuye utu tugari bishimiye ko batagikora ingendo ndende bajya kwivuza kure.

Karekezi Mathieu, utuye mu Bihembe avuga ko kujya kuvuza umurwayi urembye ku Kamonyi byabasabaga amafaranga y’urugendo kuko ari kure, bigatuma hari abarembera mu buriri.

Habiyaremye Martin, wo mu Mudugudu wa Kigarama atangaza ko kwivuza k’umuturage wo mu gace kabo byari bigoranye.

Ngo imbogamizi bagihura na zo ni uko ivuriro rya Kigarama ridakora amasaha 24 kuri 24, akaba asaba ko abahakora bajya bakira abarwayi no mu masaha y’ijoro.

Gasengayire Marie Yvonne, uhagarariye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, iri vuriro riherereyemo, avuga ko ryorohereje ubuyobozi mu bukangurambaga bukorerwa abaturage bwo kwitabira servisi z’ubuzima nko kuboneza urubyaro, gupima inda z’abagore batwite no gukingiza.

Ku kibazo cyo kuba ivuriro ridatanga servisi nijoro kandi indwara itera idateguje, Gasengayire avuga ko ubuyobozi bukibyigaho kuko gukora amasaha 24 bisaba ubundi bushobozi ; burimo kongera abakozi n’inyubako.

Arabizeza ko ubuyobozi bw’umurenge bugiye kubikorera ubuvugizi igihe cyo gukora kikongerwa. Ivuriro rya Kigarama, riherereye mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Sheri.

Mbere y’uko iri vuriro ryubakwa mu mwaka wa 2013, abenshi mu baturage b’aka kagari ndetse n’abaturanyi babo mu Kagari ka Bihembe, bagorwaga no kubona serivisi z’ubuzima kuko bagombaga kugana Ikigo Nderabuzima cya Kamonyi kiri mu Murenge wa Gacurabwenge cyangwa ku cya Kigese bavuga ko kiri ibutamoso.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka