Ben Nganji agiye kwitabira igitaramo i Kigali ku nshuro ya mbere

Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Nganji mu njyana ya Reggae n’injyana nyarwanda, amakinamico ndetse no mu gihangano cye yise “inkirigito”, agiye kwitabira igitaramo mu Mujyi wa Kigali bwa mbere mu mateka ye mu gihe ahamaze imyaka isaga itatu ari umuhanzi utigaragaza.

Ben Nganji warangije Kaminuza mu mwaka wa 2011 akaza gukorera muri Kigali mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, ntiyigeze abasha kwitabira ibitaramo nk’umuhanzi nyamara mu Mujyi wa Kigali ari ahantu harangwa ibitaramo byinshi cyane.

Ben Nganji agira ati “Muri Kigali impamvu ntakoraga ibitaramo, ntabwo nashoboraga gukora Live, nkabona nta Band nabona yancurangira, ibintu byose muri Kigali bisaba amafaranga, bituma nifuza rero kubanza gufatisha Kigali...”

Ku nshuro ya mbere, Ben Nganji agiye kwitabira igitaramo i Kigali.
Ku nshuro ya mbere, Ben Nganji agiye kwitabira igitaramo i Kigali.

Yakomeje atubwira ko mu ntara ho yashoboraga kuba yaririmba playback ariko agasanga muri Kigali yaragombaga kubanza kwitonda akiga neza ikibuga.

Ati “Yeah iki ni igitaramo cyanjye cya mbere muri Kigali ngiye kugaragaramo ubundi nagaragaye nkiri i Butare mu bitaramo byinshi, nakomeje kwiga uko ikibuga kimeze, n’umuziki wacu ni umuziki urushya, ntabwo wajya imbere y’abantu ngo ubakiniye playback”.

Akomeza avuga ko ubu imyiteguro bayigeze kure kandi bakaba banafite Band izabacurangira, ndetse nawe ubwe asigaye afite band bityo ngo ntazongera kubura.

Ben Nganji ngo yari ari kwiga Umujyi wa Kigali.
Ben Nganji ngo yari ari kwiga Umujyi wa Kigali.

Iki gitaramo Ben Nganji azitabira ni icyo kwibuka Bob Marley witabye Imana tariki 11 Gicurasi 1981, kizaba tariki 9 Gicurasi 2015 kuri Car Wash kuva saa cyenda n’igice (15h30’). Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri.

Hazaba hari abahanzi nka Adjobalove, umurundi wabaye muri Amerika, Krizzo African, Ben Nganji, n’abandi. Hazaba hari kandi n’aba Dj batandukanye.

Ben Nganji ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri KT Radio aho akora ibiganiro “Bwakeye Bute”, “Twarabasomeye”, “Burarahurwa” na “Ngira Nkugire”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndamuzi,azi ubwenge kandi ashoboye byinshi byamufasha Mu buzima Push up the music my brother,do it as a serious business.

TUYISENGE Anicet Sezibera yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

NJYE NDAMWEMERA CYANE SINZI IMPAMVU INTEKO Y’URURIMI N’UMUCO ITAMUMENYA KANDI YARABASHIJE GUHIMBA INGERI NSHYA Y’UBUVANGANZO NYARWANDA (INKIRIGITO). YABA SE HARI AHO YAYISHISHUYE MUYINDI MICO CG URURIMI NACYO NJYA NKIBAZA UFITE AMAKURU YAMBWIRA

Kamatari issa yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka