Rugendabari: Ibigega bifata amazi y’imvura ngo bizoroshya ikibazo cy’amazi

Abaturage batuye mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza bavuga ko ibigega bifata amazi y’imvura bubakiwe bigiye kuborohereza ku kibazo cy’amazi bari bafite.

Ako kagari ni kamwe mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Mukarange ufatwa nk’Umujyi w’akarere ka Kayonza, ariko nubwo kabarirwa mu mujyi abagatuye ntibigeze bagira amahirwe yo kugerwaho n’ibikorwaremezo by’ibanze bigera ku batuye mu gace gafatwa nk’umujyi bitewe n’uko kitaruye umujyi.

Ibi bigega ngo bizeye ko bizagabanya ikibazo cy'amazi n'imvune bakuraga mu kujya kuvoma kure.
Ibi bigega ngo bizeye ko bizagabanya ikibazo cy’amazi n’imvune bakuraga mu kujya kuvoma kure.

Abagatuye bavuga ko bajyaga batuma abana kuvoma bakabagiraho impungenge kubera urugendo rurerure bakora bajya kuvoma.

Nyirahabimana Emerance agira ati “Twavomaga kure wakohereza umwana ugasigarana ubwoba ko ataribugaruke.”

Abo baturage bavuga ko bakoresha igihe kitari mu nsi y’isaha kugira ngo bajye kuvoma, ariko abafite intege nke bakaba bashobora gukoresha amasaha menshi nk’uko Mukashyaka wo mu mudugudu wa Gikumba abivuga.

Ubwo bamurikirwaga ibyo bigega kuri uyu wa kabiri, abaturage bizeje kuzabungabunga kugira ngo bitangirika.
Ubwo bamurikirwaga ibyo bigega kuri uyu wa kabiri, abaturage bizeje kuzabungabunga kugira ngo bitangirika.

Nyuma yo kubona ingorane abo baturage baterwa no kutagira amazi, umuryango witwa ERM Rwanda ukora ibikorwa byo kugarurira icyizere abantu bari mu byiciro bibabaye wubakiye abo baturage ibigega bitatu bizajya bifata amazi y’imvura bakwifashisha.

Ibyo bigega bishobora kubika metero kibe 20 z’amazi. Abaturage bavuga ko bizabagabanyiriza imvune baterwaga no kuvoma kure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Mukandoli Grace, avuga ko Umurenge wose ufite ikibazo cy’amazi muri rusange.

Gusa mu tundi tugari ngo hagiye hari amasoko atuma abaturage babona amazi make bitandukanye n’i Rugendabari kuko nta soko n’imwe ihabarizwa.

Amazi arimo imyanda yo ku mabati afite aho abanzakuyungururirwa mbere yo kujya mu kigega.
Amazi arimo imyanda yo ku mabati afite aho abanzakuyungururirwa mbere yo kujya mu kigega.

Avuga ko ibyo bigega ari igisubizo kuri abo baturage n’ubwo bidahagije ugereranyije n’umubare w’abaturage batuye muri ako kagari.

Ibigega bifata amazi y’imvura abaturage b’i Rugendabari bubakiwe bikoze ku buryo amazi yambere yo ku mabati asa nabi abanza kunyura aho ayungurwa mbere yo kujya mu kigega.

Ibyo bituma mu kigega hajyamo amazi asa neza kandi agashyirwamo imiti iyasukura mbere y’uko abaturage bayavoma.

Uvomye ngo yishyuzwa amafaranga 20 yo gufasha gukomeza kubungabunga ibyo bikorwa.

Ibigega byubatse ku nyubako rusange ku buryo buri wese ahisanga dore ku bibiri biri ku nyubako y’urusengero ikindi kikaba ku biro by’akagari.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bigega bije gukemura ikibazo cy’amazi akunze kubura kandi abaturage barasabwa kubikoresha neza

ruzigana yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka