U Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’ibibazo biri mu gihugu cy’u Burundi -MINAFFET

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), ku mugoroba wo ku wa 04 Gicurasi 2015 yashyize hanze itangazo rigaragaza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’imvururu n’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera mu Burundi, aho bamwe mu baturage batishimiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamariza kuyobora icyo gihugu kuri manda ya 3.

Muri iryo tangazo, MINAFFET ivuga ko Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe bikomeye n’ibibazo biri mu gihugu cy’u Burundi kandi ko raporo zitandukanye zivuga imvururu, n’ihohoterwa rikorerwa abaturage batitwaje intwaro zikomeje kwiyongera ku buryo buteye impungenge.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, avuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n'imvururu ziri mu Burundi ndetse n'ihohoterwa rikorerwa abaturage.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, avuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’imvururu ziri mu Burundi ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abaturage.

Rikomeza rivuga ko u Rwanda rushima ibyakozwe n’imiryango myinshi yo mu karere, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abayobozi barimo n’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’umuyobozi mukuru w’umuryango w’ibihugu by’I Burayi.

Rivuga kandi ko ubutumwa bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubwongereza buhamagarira u Burundi kugarura amahoro bufite ishingiro.

Rushiniye kuri ibyo u Rwanda ngo rusaba rukomeje Leta y’u Burundi gufata ingamba zihamye zose mu kurinda umutekano w’abaturage babwo, guhagarika ibishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ndetse no kugarura amahoro.

Muri iryo tangazo, MINAFFET ivuga kandi ko ibibazo bibera mu gihugu cy’u Burundi byagize ingaruka ku gihugu cy’u Rwanda mu buryo bw’umwihariko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mushikiwabo Louise, yagize ati “Ntitwakwirengagiza amakuru avuga ko bamwe mu bagize FDLR basesekaye mu Burundi, amagana y’impunzi z’Abarundi zihungira mu Rwanda buri munsi, ariko cyane cyane inshingano yo kurinda umutekano w’abaturage. Turasaba abayobozi b’u Burundi gukora ibishoboka byose bakagarura amahoro mu gihugu. Tuzakomeza gukorana n’Akarere n’umuryango mpuzamahanga mu bikorwa byo gushyigikira amahoro.”

Minisitiri Mushikiwabo, muri iryo tangazo, akomeza agira ati “Nubwo twubaha ubusugire bw’u Burundi mu gukemura ibibazo byabwo, u Rwanda rubona kurinda umutekano w’abaturage nk’inshingano z’Akarere ndetse n’iz’isi muri rusange”.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko buriya Nkurunziza arashaka iki

karangwa Eric yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

biteye inkeke ni ukuri, amahanga atabare kuko impunzi zimaze kuba nyinshi abandi basigayeyo bari kwicwa

rusengo yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

NDABASHIMYE CANE KO MUDUKUNDA ARIKO MUTWAME HAFI MUDUKUREKO UWUMUGABO YIGIZE INTAKORWAKO MURAKOZE

NDUMURUNDI yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

rwose urwanda rwatabara hakiri kare kuko tubifitiye ubshobozi ejo bitaba nkibyabaye hano mugihugu cyacu amahanga yose arebera abarundi barabaye

kagabo yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka