Rusizi: Visi perezida w’urukiko rurinda itegeko nshinga mu Burundi yahungiye mu Rwanda

Visi perezida w’urukiko rurinda itegeko nshinga mu Burundi, Nimpagaritse Sylvère yasesekaye mu Murenge wa Bweyeye mu Karereka Rusizi ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 04 Gicurasi 2015 hamwe n’umugore we n’abana 5, bahunze kubera umutekano muke yari afite bishingiye ku mirimo yari ashinzwe.

Tariki ya 30 Mata 2015 ngo nibwo Nimpagaritse yatangiye guhungabana cyane ubwo yari amaze kwanga gusinya ku rubanza rwongera manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu. Kuva icyo gihe ngo batangiye kumuhiga ariko ngo yagumye kwihisha mu bantu kugeza uyu munsi ubwo yageraga ku mupaka uhuza u Burundi n’umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri telefoni igendanwa, Nimpagaritse avuga ko ubwo yageraga ku mupaka ari mu modoka ye abarinda umupaka ku ruhande rw’u Burundi banze ko atambuka ngo yinjire mu Rwanda biba ngombwa ko awugonga ku bw’amahirwe agera mu Rwanda, ubu akaba avuga ko umutekano we umeze neza aho acumbikiwe hamwe n’umuryango we.

Bigirimana Eugènie, umugore wa Nimpagaritse nawe wari visi perezida w’urukiko rw’ubujurire nk’uko bitangazwa n’umugabo we, avuga ko icyatumye bahungana ari uko ngo nawe nta mutekano yari afite kubera ko umugabo we yari yanze gusinya kuri urwo rubanza.

Mu bindi byatumye Nimpagaritse ahunga ngo ni amabanga menshi y’igihugu yari afite yumvaga isaha n’isaha yagirirwa nabi n’abashigikiye ko umukuru w’igihugu yongera kuyobora manda ya Gatatu.

Kuba uyu mugabo n’umuryango we bahungiye mu Rwanda ngo ni uko bizera umutekano warwo kandi bakaba bibonamo ko ari abavukanyi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwiteka Imana atabare u Burundi n’ababarundi amahoro y’abaturanyi niyo mahoro yacu.

Amahoro1 yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Jye nari mpibereye, byari danger nabyiboneye pe! aho abapolice n’i Burundi batabazaga bati" muzane amakinga sha!!!!

Gacana yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka