Abacuruza interineti n’abakiriya babo bamenyeshejwe igihombo cyo kudakoresha imbuga ziherwa na .rw

Abashinzwe gutanga ikoranabunga rya internet (murandasi) muri za mudasobwa, bari mahugurwa kuva tariki 04-08 Gicurasi 2015, yo kubereka uburyo bajya batanga imbuga za internet ziherwa n’akarango (domain) ka .rw, kuko ngo zo zidashobora guteza igihombo abazihawe nk’uko bigenda ku mbuga cyangwa emails ziherwa n’utundi turango.

Nkeramugaba Ghislain, Umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’abakoresha ikoranabuhanga (RICTA) avuga ko ubusanzwe imbuga za interineti zose zidaherwa na .rw yo mu Rwanda rushobora guteza igihombo ba nyirarwo.

Yasobanuye ko izo nyuguti ziheruka urubuga rwa interineti ari zo zisobanura aho ububiko bwa interineti irimo gukoreshwa buherereye.

Abatanga internet bari mu mahugurwa y'uburyo bakora ibidahombya abakiriya babo.
Abatanga internet bari mu mahugurwa y’uburyo bakora ibidahombya abakiriya babo.

Kuba imbuga ziherwa na .com, .hotmail n’izindi atari ububiko bufitwe na mudasobwa ziri mu Rwanda, ngo ni imbogamizi kuko mudasobwa iri muri Amerika, mu Bufaransa cyangwa ahandi ifite ubwo bubiko; iyo igize ikibazo urubuga rukoreshwa mu Rwanda rurifunga rukamara igihe kitazwi, kuko rutaba rugenzurwa n’abari mu Rwanda.

Nkeramugaba yagize ati “Icyiza cy’aya mahugurwa ni uko abanyarwanda ari bo bazajya bitangira izo serivisi za interineti, aho kugira ngo bitabaze imbuga zo hanze cyangwa abatekinisiye baza bakishyurwa akayabo k’amafaranga”.

Mudasobwa zose zikoresha internet ziba zifite iziziha amakuru ziteretse ahantu zikaba ari zo bubiko bw'izindi (server).
Mudasobwa zose zikoresha internet ziba zifite iziziha amakuru ziteretse ahantu zikaba ari zo bubiko bw’izindi (server).

Akomeza agira ati “Akenshi abanyarwanda bagira imbuga (websites) zifite amazina y’ikinyarwanda bakifashisha ububiko bwo hanze nka ‘www.akazi.com’; kuki utagira ‘www.akazi.rw! Niba email yawe iherezwa na .com (ni urugero), hari igihe abakiriya bakoherereza ibicuruzwa ntubimenye”.

Yavuze ko kwirengagiza .rw bizagera aho bikica imirimo ikomeye mu gihugu, nk’aho atanga urugero rw’umuganga ubaga umurwayi ari uko ahawe amabwiriza akoresheje iyakure iri ku rubuga rwa .com rwo muri Amerika; hanyuma akagira ibyago interineti igacika akiri mu kazi, bivuze ko wa murwayi azahita yitaba Imana.

Diane Uwamahoro ukorera ikigo Rwanda Switch gikora amakarita ya ATM avuga ko ibihombo biragaragara cyane ku bakiriya b’amabanki, aho abafite amakarita yo kubikuza amafaranga ku byuma byitwa ATM bakunze gusanga bidakora kubera ibura rya interineti.

Aya mahugurwa azamara iminsi ine.
Aya mahugurwa azamara iminsi ine.

Ceaser Kagame ukorera ikigo gitanga interineti mu Rwanda, Broadband Systems Corporation (BSC) yavuze ko ubumenyi ahabwa buza kumufasha gukemura ibibazo bitandukanye byari bifitwe n’abakiriya be.

Kugira ngo abakoresha imbuga zifite .rw badahomba, abazitanga basabwa kureba ko imashini zifite ububiko (server) cyangwa izigenzura imiyoboro zitagomba kuzima kubera kubura umuriro, cyangwa ibindi bibazo; kandi ngo bagomba guhora bahindura imibare y’ibanga kugira ngo hatagira ababinjirira mu bubiko.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka