Bernard nasanga Young Grace yaratanze sheki itazigamiye, ashobora kumufatira ingamba zikarishye

Bernard Bagenzi ureberera inyungu za Young Grace muri Incredible Music Label, aremeza ko naramuka asanze koko Young Grace yaratanze sheki (Check) itazigamiye ashobora kuzamufatira ingamba zikarishye mu rwego rwo kugira ngo arengere inyungu n’izina bye.

Aganira na Kigali Today kuwa 23/4/2015 ku kibazo cya Young Grace, dore ko Polisi irimo kumushakisha, Bernard Bagenzi yadutangarije ko kugeza ubu atagira icyo abivugaho ataribonanira na Young Grace ngo abe yakwisobanura.

Bernard Bagenzi uhagarariye Incredible Music Label.
Bernard Bagenzi uhagarariye Incredible Music Label.

Yagize ati: “...kugeza ubu ikibazo ntabwo twari twakimenya kuko nyir’ubwite ntabwo yari yaboneka ngo adusobanurire. Donc ntegereje confirmation cyangwa se yabonetse kugira ngo nanjye ngire icyo navuga.”

Ku bijyanye no kuba Police irimo kubikurikirana bisobanura ko haba hari icyabaye, twamubajije niba kuri we bitaba biri kumwangiriza izina dore ko Young Grace abarizwa mu nzu (Label) ye ya Incredible, tumubaza n’icyo ateganya kubikoraho adusubiza ko biramutse koko yarabikoze yamufatira ingamba.

Yagize ati “Ntegereje ko agaragara kubera ko ibintu byose bivugwa siko biba ari ukuri, tunasanze ari ukuri nabwo uri kumva hafatwa izindi ngamba nyine. kubera ko nawe namara kuboneka niho buriya azisobanura impamvu yabikoze kuriya.”

Kubijyanye n’igihe yaba amuherukira, niba haba kandi hari ikintu Young Grace yaba yaramutangarije mbere y’uko agenda nk’umuntu ureberera inyungu ze, yavuze ko nta kintu yigeze abimubwiraho uretse gusa ko yamubwiye ko agiye i Gisenyi, nibwo nyuma yaho yumvise ko Young Grace atakibarizwa muri Kigali ndetse no ku Gisenyi.

Young Grace kimwe na Ciney ndetse na Danny Nanone babarizwa muri Label ya Incredible Music, ikaba ari inzu yashinzwe ikanayoborwa na Bernard Bagenzi.

Young Grace ku ruhande rwe amaze iminsi yaraburiwe irengero, bivugwa ko yaba yarabuze nyuma yo gutanga sheki itazigamiye ku muntu wari yaramugurije amafaranga y’u Rwanda ahwanye na miliyoni ebyiri (2000 000).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Koko uwo mukobwa nakoresha shek yimpi mbano muza mukanire Nitwa abijuru

Abijuru yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

Ntiyabuze aba iwabo gusa yarihinduye. Agenda n amaguru nta modoka. Yariyogoshesheje. Ntiyigaragaza. Naho kujya Kongo nubwoba agira ntiyahamara kabiri. Naramubonye si ibihuha

alias yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka