“Iyi ni insina mon Fils” Ben Kayiranaga abwira umwana we w’amezi 3 akigera mu Rwanda

Umuhanzi Benjamin Kayiranga wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Kayiranga yaje kwerekana umwana mu muryango ndetse no kumwereka iwabo mu Rwanda kugira ngo azakure azi iwabo kandi azakure akunda u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye.

Kayiranga avuga ko kuzana umwana mu Rwanda ari uguha agaciro umuco Nyarwanda aho yagize ati “Ndi mu Rwanda kuva 13 Mata kugeza le 2 Gicurasi. Naje kwibuka, kwerakana umwana, kumwereka iwabo no gusura igihugu cyacu nkunda”.

Ben Kayiranga n'umuryango we bari mu Rwanda.
Ben Kayiranga n’umuryango we bari mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Kwereka umwana iwabo ni ikintu cy’ingenzi n’ubwo akiri muto nizeye ko souvenirs (ibyo azibuka) azagira amaze gukura n’uko yageze iwabo w’ababyeyi be afite amezi atatu, kuri njye ni nk’aho yavukuye mu Rwanda.”

Ben yasuye abavandimwe n’incuti abereka n’umwana bakaba nawe bazaza kumuhemba.

Yagize ati “Byabaye hano Kicukiro mu muryango wacu. Twabanje kuza batabizi, ibaze surprise rero. Turagenda dusura bamwe na bamwe mu bagize umuryango wacu. Iyi week-end, samedi ni bwo bazaza kuduhemba.”

Ibi Ben Kayiranga yabidutangarije nyuma yo gushyira ifoto kuri facebook ye ateruye umwana we ari kumwereka insina agira ati:“Iyi ni insina mon fils.”

Ben Kayiranga yereka umwana we insina.
Ben Kayiranga yereka umwana we insina.

Ibi bikaba byashimishije abatari bake bahise babibonamo ikintu cyiza cyane ndetse banifuza ko ababyeyi baba hanze y’igihugu bajya bibuka kuzana abana babo ku ivuko kugira ngo bamenye ibijyanye n’umuco gakondo w’ababyeyi babo.

Ben Kayiranga yashakanye na Josephine Uwizeyimana ku wa 18 Nyakanga 2014 bakaba bafitanye umwana umwe witwa Ugo Shema KAYIRANGA kuri ubu akaba amaze amezi atatu avutse.

Ben Kayiranga n’umuryango we baba mu gihugu cy’Ubufaransa mu Mujyi wa Orsay hafi y’Umurwa Mukuru w’Ubufaransa Paris.

Ben Kayiranga wakunze no kwitwa Beniwe yamenyekanye cyane ku ndirimbo Freedom, Uruhimbi yakoranye na Miss Shanel, Isezerano yakoranye na Dream Boyz, Nyaruka ft Knowless, Umunsi ni uyu ft Edouce, Nahisemo ft Frankie Joe n’izindi nyinshi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka