Ngoma: Abari abarwanyi ba M23 ngo bazataha ari uko FDLR ikuwe muri Kongo

Abahoze ari abarwanyi ba M23 ku ruhande rwa Runiga JMV, bahungiye mu Rwanda bagacumbikirwa i Ngoma batangarije Itsinda rya Congo (Delegation) ko batazasubira iwabo ku bushake igihe cyose batazubahiriza amasezerano y’ i Nairobi arimo no kwambura intwaro FDLR.

Ku nshuro ya gatatu Leta ya Republika iharanira Demokarasi ya Kongo yohereza intumwa zibashishikariza gutaha, kuri uyu wa 21 Mata 2014 izi ntumwa ntizabashije kumvisha aba barwanyi ba M23 impamvu yo gutaha ku bushake.

Perezida ya Delegation ya Kongo yari waje kuganira n'abahoze ari abarwanyi ba M23.
Perezida ya Delegation ya Kongo yari waje kuganira n’abahoze ari abarwanyi ba M23.

Abahoze ari abarwanyi ba M23, ubwo iyi delegation iyobowe na Leo Kalima, yamaraga gusaba izi mpunzi gutaha ku bushake yanze kwakira ibibazo bashakaga kubaza ku bijyanye no kuba amasezerano uyu mutwe wasinyanye na Leta ya Kongo yaba yararangije kubahirizwa ngo batahe.

Aya masezerano agizwe n’ibintu 12 nk’uko bitangwazwa na Runiga JMV harimo ko kurangiza ikibazi cy’imitwe yindi yitwaje intwaro muri Kongo harimo na FDLR, guha imbabazi abarwanyi ntibakurikiranwe igihe baba bagezeyo no gusubiza mu gisirikare abahoze muri M23 n’ibindi.

Abahoze mu ngabo za M23 bari i Ngoma bose bavuga ko bashaka gutaha kandi ko bakunda igihugu cyabo ariko bakagaragaza impungenge z’umutekano wabo igihe baba batashye aya masezerano atarubahirizwa.

Lt Karangwa Bihire Justin, umwe muri bo yagize ati”Aho ababyeyi bacu bari batuye ubu hari FDLR ugiye bamuca amaboko, nibakoreshe ingufu babaraseho ababyeyi bacu batahe natwe tuzajyayo nta kibazo dufite cyo gutaha iwacu.”

Bamwe mu bahozi ari abarwanyi ba M23 basaba ko FDLR ibanza kuraswa igakurwa muri Kongo bakabona gutaha.
Bamwe mu bahozi ari abarwanyi ba M23 basaba ko FDLR ibanza kuraswa igakurwa muri Kongo bakabona gutaha.

Umuyobozi wa M23, JMV Runiga, na we agaruka ku kuvuga ko aya masezerano bakeneye kuyaganiraho na Kongo mbere y’uko bataha iwabo ku bushake kandi ngo na bo bifuza gutaha.

Yagize ati “Turashaka kubaza Leta icyo baba barakoze ku masezerano twagiranye na yo i Nairobi bakatubwira ibyakozwe n’ibisigaye.Turifuza gutaha kuko ntitwaje kuguma hano.Turibaza hari abahawe imbabazi abandi ntibarazihabwa kandi twese turashaka kujya iwacu.”

Leta y’u Rwanda itangaza ko utazashaka gutaha ku bushake bazakomeza kumucumbikira kuko igihugu cy’u Rwanda cyasinye amasezerano,batakirukana ubahungiyeho bamuha uwo ahunze ku ngufu.

Ibiganiro hagati ya delegation ya RDC n’abahoze ari abarwanyi muri M23 byaje gusa n’ibihagaze kuko byajemo kutumvikana ubwo uyoboye iyi delegation yanze ko bamubaza ibibazo.

Byasabye ko ibiganiro bikorwa hagati y’abayobozi b’uyu mutwe wa M23 hamwe n’iyi delegation maze birangira Runiga JMV asabye ko haza Ministiri w’Ingabo wa RDC akaba ari we baganira bamwijeje ko aza kuri uyu wa 22 Mata 2015 bakaganira.

Aba bahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda barenga 600 ku ruhande rwa Runiga JMV kuva mu mwaka wa 2013,baza kuzanwa i Ngoma ngo babe ari ho bacumbikirwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo bavuga nukuri bataha bate kndi aho bajya hari fdlr ninterahamwe ubwo wowe wakwemera gutemagurwa nabariya bagabo batagira ubumuntu byaruta ukigumira mubuhungiro.

Focus yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

ibyo bavuga ni ukuri kuko gutaha mu gace karimo fdlr ntabwo wabyihanganira nawe uri umuntu muzima

murengera yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka