Polisi y’Umujyi wa Kigali, iya Gasabo n’iya Remera zahurijwe mu nyubako nshya

Polisi y’Umujyi wa Kigali yabonye ibiro bishya izaba ihuriyemo n’iya Gasabo ndetse na Station ya Polisi ya Remera (Kigali Metropolitan Police), yubatse ku buryo bugezweho kandi ifite ibikorwa remezo bizayifasha gukora akazi kayo neza no gutanga serivisi nziza ku baturage.

Minisitiri w’Umutekano, Sheick Musa Fazil Harelimana, mu gutaha iyi nyubako kuri uyu wa 21 Mata 2015, yavuze ko ije ari igisubizo ku miterere ya serivisi zigezweho ku rwego rw’isi haba ku bashaka serivisi cyangwa ku bakurikiranywe na Polisi.

Ibiro bishya bya Polisi y'Umujyi wa Kigali, iya Gasabo na Sitasiyo ya Polisi ya Remera bizahurira muri iyi nyubako.
Ibiro bishya bya Polisi y’Umujyi wa Kigali, iya Gasabo na Sitasiyo ya Polisi ya Remera bizahurira muri iyi nyubako.

Yagize ati “Icya mbere serivisi za Polisi ku rwego rw’intara ya Polisi, ku rwego rw’akarere no ku rwego rwa Poste ya Polisi zigiye gukorera ahantu hamwe (Metropolitan). Ni ukuvuga ngo uko ibibazo bikurikirana bose barabireba bakabikemura umuturage atarinze kugenda agaruka.

Icya kabiri ukuntu iyi nyubako imeze ifite za kamera zo kugenzura umuntu wese ushobora kuza gukora ikintu kinyuranye n’amategeko, nk’umuntu waza agashaka kubonana n’imfungwa mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa nk’imfungwa yatorotse byose bihita bimenyekana.”

Ibi biro bizwi nka Kigali Metropolitan Police biherereye i Remera hirya gato ya Stade Amahoro.
Ibi biro bizwi nka Kigali Metropolitan Police biherereye i Remera hirya gato ya Stade Amahoro.

Iyi nzu kandi ifite ibyumba bitandukanye bifasha abagenzacyaha, abasura imfungwa n’ibyumba byo kuganiriramo n’imfungwa byose bijyanye n’igihe. Iyi nzu kandi ifite n’aho bakorera ubujyanama ndetse n’aho abavoka bagira inama n’abo baburanira.

Iyi nzu yatwaye miliyari zigera kuri 1,6 z’amafaranga y’u Rwanda, ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 60 zibayeho mu buzima bwemewe n’amategeko, ikagira n’ibice bibiri ahafungirwa imfungwa zisanzwe n’ahafungirwa abanyacybahiro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka