Nyamasheke: Ibibazo dufite bizarangizwa no gutanga imbabazi no kuzisabana nta buryarya –Padiri Ubald Rugirangonga

Padiri Ubald Rugirangonga aravuga ko ibibazo byose abanyarwanda bafite bizakemurwa no gufata icyemezo cyo gutanga imbabazi no kuzisaba nta buryarya.

Ibi yabitangaje ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2015, mu muhango wo kwibuka no kunamira abatutsi baguye kuri paruwasi gaturika ya Nyamasheke muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Padili Rugirangoga avuga ko iyo umuntu udasabye imbabazi ahorana umutwaro mu mutima we ndetse n’udatanze imbabazi agahora yikoreye umusaraba ukomeye kandi umugira ho ingaruka mu buzima bwe.

Padili Rugirangoga (ufite microphone) asanga gusaba imbabazi zo kuzitanga bizakiza u Rwanda.
Padili Rugirangoga (ufite microphone) asanga gusaba imbabazi zo kuzitanga bizakiza u Rwanda.

Yasabye ko abantu bose bafite ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi bakwiye kugushyira ahagaragara nta buryarya, abarokotse Jenoside bagafata iya mbere bagatanga imbabazi kabone n’ubwo ababahemukiye baba bataratera intambwe yo kubasaba imbabazi.

Abakoze Jenoside nabo ngo bakwiye gufungura imiryango yabo bakakira bagasaba imbabazi bakareka kwikorera imitwaro y’abo bahemukiye.

Yagize ati “Hari inkomanga ku mutima ihora ku muntu udatanze imbabazi kandi ntanazisabe, mugomba kubohoka mugasaba imbabazi nta buryarya, ukuri niko kuzakiza uyu muryango nyarwanda, abashumba nimubafashe kuko iyo intama zitari mu murongo bibazwa abashumba bazo”.

Padiri Rugirangoga avuga ko "umuntu yikorera undi" akavunika, ari yo mpamvu hakwiye kubaho gusaba imbabazi no kuzitanga nta buryarya.
Padiri Rugirangoga avuga ko "umuntu yikorera undi" akavunika, ari yo mpamvu hakwiye kubaho gusaba imbabazi no kuzitanga nta buryarya.

Depite Kankera Marie Josée we yasabye abaturage kwibuka ubutwari bw’abishwe mu w’1994, bakibuka ibikorwa byiza basize badasoje, bakabyibuka babikuramo amasomo kandi bakabasubiza agaciro kabo.

Depite Kankera yasabye kwibuka abagize uruhare kugira ngo barokore abahigwaga kandi asaba kugaya abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, abibutsa ko bakwiye kwisuzuma kugira ngo barebe aho ageze bavugisha ukuri ku byabaye.

Agira ati “Tugomba kunamira abacu bagiye bafitiye igihugu akamaro, u Rwanda rwarasenyutse icyo gihe, abanyarwanda bica abandi banyarwanda, ndabasaba ngo muve mu kinyoma muture umutwaro uremereye, muvugishe ukuri, mwibuke ko icyo mupfana kiruta icyo mupfa. Gutanga imbabazi biraruhura cyane, duhaguruke twamagane abantu bashaka gupfobya Jenoside”.

Depite Kankera (uwa kabiri uturutse ibumoso) yibukije abanyarwanda ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa.
Depite Kankera (uwa kabiri uturutse ibumoso) yibukije abanyarwanda ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa.

Kiriziya ya Nyamasheke yayoborwaga na Padiri Ubald Rugirangonga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yiciwemo abatutsi benshi abandi bicirwa mu nkengero zayo. Bishwe babateyemo gerenade abaturage bakazana amahiri, inkota, Imihoro n’ibyuma bakica abari basigaye bagihumeka, ariko we abasha kurokoka.

Mu biciwe aho abenshi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke rushyinguyemo abatutsi basaga ibihumbi 47. Ku cyumweru kandi bahashyinguye indi mibiri ine y’abazize Jenoside yabonetse.

Abaturage basabwe kwamagana abapfobya bakanahakana Jenoside.
Abaturage basabwe kwamagana abapfobya bakanahakana Jenoside.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birasa n’ibyo Nelson MANDELA yavuze ngo "RESENTMENT IS LIKE DRINKING POISON AND THEN HOPING IT WILL KILL YOUR ENEMIES". Urakoze Padi.

A. GASHUGI yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka