Abiga mu Ishuri rya gisirikare muri Ghana baje gushakira ubunararibonye ku ngabo z’u Rwanda

Ishuri ryigisha abasirikare bakuru mu gihugu cya Ghana (Ghana Armed Forces Command and Staff College) ryatangaje ko ubumenyi abaryigamo bazakura mu ruzinduko barimo kugirira mu Rwanda kuva tariki 18-25 Mata 2015, buzafasha kubaka igisirikare cy’ibihugu abo banyeshuri bakomokamo.

Umuyobozi wungirije w’iryo shuri, Brig Gen K Osei Sarfo, uri kumwe n’abaryigamo, yavuze ko mu ngabo zo kwigiraho harimo n’iz’u Rwanda, bitewe n’ubushobozi zifite mu kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, ndetse n’umwihariko wazo mu gukorana no gukorera abaturage.

Ati “Icyo nicyo nshimira ingabo z’u Rwanda; ntabwo zishyira mu muhezo ahubwo zifite uruhare rukomeye mu kwita ku mibereho y’abaturage”.

Abahagarariye Abiga mu Ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Ghana bagiranye ibiganiro n'Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda.
Abahagarariye Abiga mu Ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Ghana bagiranye ibiganiro n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Uretse kuba barinda ubusugire n’inkiko z’igihugu, abasirikare b’u Rwanda bagaragara mu bikorwa birimo umuganda rusange, kubaka ibikorwaremezo nk’amashuri, imihanda n’ibiraro, ubuvuzi, kubakira abatishoboye no kuboroza (muri gahunda ya gir’inka); ndetse banagera hanze y’igihugu mu butumwa bw’amahoro bagakomeza bimwe muri ibi bikorwa.

Brig Gen Osei Sarfo yakomeje agira ati “Kuba Ingabo z’u Rwanda zarageze kuri ibi mu gihe gito igihugu kimaze kibayemo Jenoside, biraha ubunararibonye ingabo twigisha zikomoka mu bihugu nka Cote d’Ivoire, Mali, Sierra Leone, Nigeria, ndetse na Ghana”.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba aganira n'abiga mu Ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Ghana.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba aganira n’abiga mu Ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Ghana.

Umuyobozi w’aba banyeshuri, Maj Peter Amoah avuga ko buri mwaka Ishuri ry’abasirikare bakuru ryo mu gihugu cya Ghana ritanga amahugurwa ashingiye ku bunararibonye rikura mu bihugu bitandukanye; aho muri uyu mwaka bahisemo ibihugu birimo u Rwanda, bakajya gushakamo amasomo ajyanye na politiki, ubukungu n’imikorere ya gisirikare.

Aba banyeshuri banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Maj Peter Amoah, yavuze ko mu minsi iri imbere bazasohora imyanzuro bamagana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ndetse baburira ibihugu byabo kwirinda amacakubiri.

Abiga mu Ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Ghana, basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Abiga mu Ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Ghana, basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Abasirikare bakuru 20 biga muri Ghana bazamara icyumweru baganira na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, bakazanasura ibikorwa bya Leta bitandukanye birimo amashuri ya gisirikare, za Minisiteri zirimo iy’Ingabo n’ishinzwe Imari n’Igenamigambi, urwibutso rwa Jenoside ndetse n’igicumbi cy’intwari.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twizeye ko tugiye kuzigiranaho byinshi maze igisirikare cyacu gikomeze gikomere

gashema yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka