Huye: Hagiye gufatwa ingamba zo kwirinda inkongi y’umuriro muri UR/CASS
Nyuma y’impanuka yatwitse icyumba cya rimwe mu macumbi y’abakobwa muri Kaminuza y’u Rwanda (UR/CASS), ishami rya Huye, ubuyobozi buratangaza ko bugiye kongera ingamba mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwirinda impanuka nk’iyi.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2015 mu icumbi rizwi ku izina rya Benghazi mu cyumba gifite nomero 105 cyabagamo abakobwa 4.
Mukambakenga Rahab, umwe mu bakobwa bararaga muri iki cyumba, aravuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko umwe muri bagenzi be yateye ipasi imyenda ye yitegura kujya mu munsi mukuru, aza kugenda yibagiwe kuyicomora maze irashyuha igeraho ikongeza matora n’icyumba cyose kirafatwa.
Ati “Nari nsinziriye nyuma nza kumva ikintu kiraturitse ndikanga ndakanguka, nsanga ni ipasi yatangiye gukongeza matora ni uko ndatabaza ariko nta kintu kizima cyari gisigayemo”.
Hodal Déo ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye aravuga ko uku gushya kutamaze umwanya munini kuko uwari uryamye muri iki cyumba yatabaje maze abandi bakazana ibizimya umuriro bagatangira kuzimya.
Hodal kandi avuga ko mu myaka 20 akoze muri iyi kaminuza ari ubwa mbere impanuka nk’iyi ibaho, ariko nyuma y’ibyuma bizimya umuriro basanganywe biteguye kongeraho n’ibindi, ndetse bakicara bakanatekereza ikindi cyakorwa kugira ngo hirindwe ko impanuka nk’iyi zakongera kubaho.
Ati “Impanuka nk’iyi ni ubwa mbere ibayeho, amahirwe nta wayikomerekeyemo kandi tugiye kongera ibyuma bizimya umuriro ndetse tuzanatekereze ikindi twakora mu rwego rwo kuzirinda”.
Mu bikoresho abanyeshuri babaga mu cyumba 105 bari bafite ntacyo babashije kurokora uhereye ku myenda yabo kugera ku byo baryamagaho. Gusa ariko ngo bagiye gufashwa kubona ikindi cyumba n’ibindi bikoresho by’ibanze kugira ngo babone ibyo baba bifashisha.
Nyuma y’uko iki cyumba gifashwe n’umuriro bamwe mu banyeshuri b’abakobwa baba muri muri aya macumbi bagize ubwoba ndetse bamwe bibaviramo no guhungabana. Abakobwa babiri bajyanwe ku bitaro bya Kaminuza bya Butare aho bari kwitabwaho.
Clarisse umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|