Ruhango: Bahise mu Ireganiro kubera kuhakiriza imanza
Abenshi mu bagana mu Majyepfo y’u Rwanda bakunze kumva ahitwa Mu Ireganiro; ni mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango hagati y’Umujyi wa Ruhango n’ahitwa ku Ntenyo mu Byimana. Abageze mu za bukukuru bahatuye bavuga ko aha hantu kuhita u Ireganiro, byaturutse ku manza Abasurushefu bajyaga baza kuhakiriza, abaturage bagataha bishimye.
Ndamijumwami Papias, umusaza w’imyaka 65 y’amavuko, atuye hafi aha. Avuga ko abasurushefu barimo uwitwaga Musana n’abandi babaga baturutse za Musambira bahahuriraga bakumva ibibazo by’abaturage bakabikemura, abaturage bagataha bishimye.
Mwitende Marc, undi musaza w’imyaka 68 y’amavuko, we atuye neza neza aho izi manza bazikirizaga ubu hitwa mu Ireganiro ngo akaba ari mu isambu ya se Gahenda Petero.
Avuga ko akiri umwana, Abasurushefu bajyaga baza aha hantu bakahakiriza imanza. Ngo iyo babaga baje ngo se Gahenda yabacumbikiraga mu nzu ye, we akajya gushaka ahndi aba.
Ngo aba basurushefu babaga baturutse impande zitandukanye ngo bageze aho bafata icyemezo cyo kubaka aho bazajya bacumbika bakaba ari na ho bakiriza impanza.
Ngo barahabaga nibura bakamara ibyumweru nka bibiri, bakagenda hashira ikindi gihe bakazongera bakagaruka.
Ati “Data yakundaga abantu cyane, baza akabakira akabashakira aho barara. Ubundi hano hitwaga i Buhoro kubera kuhakiriza izo manza, bahita mu Ireganiro gutyo, kugeza n’ubu tuhita mu Ireganiro”.
Aba basaza ngo iyo barebye aha hantu bakahagereranya na kera, basanga harabaye habi kubera kuhahinga, bakahatera ibiti bya avoka kandi mbere harahoze ari umukenke.
Abahatuye bavuga ko ahantu nk’aha hakwiye gushyirwa ibimenyetso byatuma amateka nk’aya atibagirana.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|