Rutsiro: Gusangirira ku muheha byabaye amateka kuri bo kuko bamenye ububi bwa byo

Abaturage batuye mu mududgudu wa Nduba ,akagari ka Congo-Nil mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro, batangaza ko bamenye ububi bwo gusangirira ku muheha umwe ibi ngo bikaba bias n’aho byabaye amateka kuko babiheruka kera.

Nyuma y’aho Minisiteri y’ubuzima itangiye amabwiriza y’uko nta Munyarwanda ugomba gusangirira n’undi ku muheha umwe, hamwe na hamwe byakunze kugorana kubireka ariko abaturage batuye muri uyu mudugudu wa Nduba bavuga ko bamaze kumenya ububi n’ingaruka zo gusangirira ku muheha umwe haba mu rugo cyangwa mu tubari.

Bamaze gufata umuco w'uko buri muntu anywera mu gikoresho cye.
Bamaze gufata umuco w’uko buri muntu anywera mu gikoresho cye.

Bonifilida Mukangango ubwo Kigali Today yamusangaga mu kabari kari I Congo-Nil aho bacururiza ibigage n’inzagwa, yagize ati “Twebwe nyuma yo kumenya ububi bwo gusangiza umuheha umwe twamaze kubicika ho kuko twabwiwe ko bishobora kudutera indwara.”

Jean De Dieu Hagenimana nawe avuga kon gusangiza umuheha umwe bidakwiye kuko umuntu yakwanduza undi, ibyo ngo nibyo byatumye nawe afata umwanzuro wo kujya anywesha udukombe cyangwa akisangiza wenyine n’umuheha.

Minisiteri y'Ubuzima yahisemo guhagarika gusangirira ku muheha mu rwego rwo kurinda indwara zanduzanya nk'igituntu.
Minisiteri y’Ubuzima yahisemo guhagarika gusangirira ku muheha mu rwego rwo kurinda indwara zanduzanya nk’igituntu.

Mu rwego rwo kurandura burundu gusangirira ku muheha abayobozi b’inzego z’ibanze zigisha abaturage mu nama bakorana bakababwira ububi bwo gusangirira ku muheha na ba nyirutubari, bahabwa amabwiriza yo kujya babyibutsa babagana ubirenzeho bakamuca amafaranga kuko atabyubahirije, nk’uko Petero Maniraguha umuyobozi w’umudugudu wa Mukebera yabitangaje.

Kubera kumenya ububi bwo gusangirira ku muheha bakoresha udukombe.
Kubera kumenya ububi bwo gusangirira ku muheha bakoresha udukombe.

Minisiteri y’Ubuzima yatanze amabwiriza yo kudasangirira ku muheha umwe mu 2004 mu rwego rwo kutanduzanya indwara zandurira mu kanwa no mu buhumekero nk’igituntu n’izindi gusa hari aho bitaritabirwa cyane ariko ngo abaturage babikangurirwa kenshi.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundi se ibyo biracyagezweho koko?

karimunda yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka