Rubavu: Ambasade y’Ubudage igiye guha Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo ibikoresho

Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rikorera mu ishuri ry’ubukorikori rya Nyundo tariki ya 20/4/2015 bazashyikirizwa ibikorwa by’umuziki n’Ambasade y’Abadage mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga umuziki kwimenyereza no gukora ibihangano by’umuziki biri ku rwego mpuzamahanga.

Jacques Murigande alias Popo, uyobora ishuri rya Muzika, avuga ko ibikoresho bazashyikirizwa byavuye mu mubano mwiza ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro WDA gifitanye n’Ambasade y’Ubudage.

Abanyeshuri barangije umwaka wa mbere w'amasomo y'umuziki ku Nyundo.
Abanyeshuri barangije umwaka wa mbere w’amasomo y’umuziki ku Nyundo.

Mu bikoresho bizatangwa harimo Piano, ingoma na Microphone hamwe n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu nzu y’umuziki bifite agaciro kabarirwa mu bihumbi bitatu by’amayero, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 2 n’ibihumbi 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ishuri rya Muzika ribarirwamo abanyeshuri 60 harimo abamaze umwaka bigishwa n’abandi batangiye uyu mwaka, ni ryo shuri rukumbi rya Leta ryigisha umuziki.

Nubwo ritamaze igihe rifunguye umuryango, umuyobozi waryo avuga ko abanyeshuri baryigamo bamaze kugira ubumenyi buhambaye muri muzika aho bashobora gucuranga mu bitaramo bikomeye, gutunganya indirimbo no kwandika indirimo no kuririmba.

Cyakora, kubera ko bakiga ngo nta bihangano bari gushyira ku isoko kuko bakigishwa kubitunganya ku buryo bacuruzwa ku rwego mpuzamahanga.

Bamwe mubayobozi batangiza ku mugaragaro ishuri ry'umuziki bacurangiye abanyehsuri.
Bamwe mubayobozi batangiza ku mugaragaro ishuri ry’umuziki bacurangiye abanyehsuri.

Murigande avuga ko ibikoresho bazashyikirizwa n’Ambasade y’Abadage bizabongerera ubushobozi mu kwigisha abana kuko batangira WDA yari yabahaye ibikoresho byigisha abanyeshuri 30 ariko ubu ngo bakaba bariyongereye.

Tariki ya 24/10/2014 ni bwo Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo ryafunguwe ku mugaragaro n’uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, wasabye abaryigamo gukora umuziki by’umwuga kandi bagafasha mu kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda mu bihugu bya kure.

Murigande avuga ko ibikorwa byo kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda ubu bigiye gutangira kuko mu kwezi kwa Nzeri 2015 bazazenguruka amashuri yigisha umuziki mu gihugu cya Canada mu kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjye ndikwiga kaminuza ariko umuziki ndawukunda ESE ushaka kwiga asabwa iki?

Uwifashije Oscar yanditse ku itariki ya: 10-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka