Uwagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yaraswa akabigwamo –IGP Gasana

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, aravuga ko uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gushaka kurusubiza mu icuraburindi rya Jenoside azabigwamo, kuko u Rwanda rutazihanganira ushaka gusenya ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho biyushye akuya.

Ibi IGP Gasana yabivugiye i Rutonde mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ubwo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2015 yifatanyaga n’abaturage b’uyu murenge kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

IGP Gasana yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda babone amahoro n’umutekano bishingiye ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Ku bw’ibyo ngo ntihakwiriye kugira uhirahira ashaka guhungabanya ibyo byiza kandi ngo uzabigerageza azahura n’ingorane zikomeye.

IGP Emmanuel Gasana avuga ko uwagerageza guhungabanya umutekano w'u RWanda yabigwamo.
IGP Emmanuel Gasana avuga ko uwagerageza guhungabanya umutekano w’u RWanda yabigwamo.

Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye no kugira icyizere cy’uko itazongera kubaho ukundi, kandi ngo ibyo bishingira ku cyerekezo cy’ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ndetse n’umutekano rwubatse. Ku bw’izo mpamvu, ngo n’abatekereza ko bashobora gusubiza u Rwanda mu icuraburindi ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ntibabishobora kandi ngo n’uwabigerageza, ashobora kubigwamo.

Yagize ati “Icyizere cyacu, ubu bumwe bw’Abanyarwanda ni inzira dutozwa umunsi ku munsi na Nyakubahwa Perezida [Paul Kagame]. Intumbero y’ibikorwa dufite ni uku kuntu dufite umutekano. Nta wapima kugira ngo aze asubize ibi ngibi inyuma. Nta wapima kugira ngo atinyuke abikore. Yagira ibibazo bikomeye cyane ku buzima bwe. Hari ijambo dukunze kuvuga: iryo bita ‘kuvuguta’, twamuvuguta ziro (zero), yaraswa akabigwamo”.

Visi Perezida w'umutwe w'Abadepite yasabye abanyarwamagana kwigira ku mateka mabi ya Jenoside bagaharanira kubaka ahazaza heza.
Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite yasabye abanyarwamagana kwigira ku mateka mabi ya Jenoside bagaharanira kubaka ahazaza heza.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Jeanne d’Arc Uwimanimpaye, wari waje kwifatanya n’abaturage b’i Rutonde kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ko mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside bakwiriye gufata ingamba zikomeye kugira ngo ntizongere kubaho ukundi, ahubwo bigire kuri ayo mateka mabi bategura igihugu cyiza.

Nyuma yo kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Bitare bya Rutonde, umuhango wakomereje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigabiro ruri mu Mujyi wa Rwamagana.

Mu Murenge wa Kigabiro, harimo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi eshatu, zirimo urwa Rutonde rushyinguyemo imibiri 756, urwa Sovu rushyinguyemo imibiri 546 ndetse n’urwa Kigabiro rushyinguyemo imibiri 878.

Abaturage bari benshi i Rutonde mu Karere ka Rwamagana.
Abaturage bari benshi i Rutonde mu Karere ka Rwamagana.
Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rutonde.
Bashyize indabo ku mva banunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rutonde.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye uyu muhango.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuntu ushaka guhungabanya umutekano w’ u rwanda we nta mwanya afite mu rwanda kandi abanyarwanda ntago tuzamwihanganira rwose

Paul yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

ingufu z’abanyarwanda dufite zikomeze zidufashe guhangana n’abashaka kudusubiza mu icuraburindi nk’iryo twarimo muri 94

jeanne yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka