Rubavu: Abarezi bane barirukanywe abandi baragenzurwa kubera imyitwarire mibi

Kuba Akarere ka Rubavu kataza mu myanya ya mbere mu gutsindisha abana mu bizami bya Leta byaba biterwa n’abarezi batubahiriza amabwiriza, kimwe n’abadafasha abana kumenyera gukoresha icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu masomo.

Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2014, mu Karere ka Rubavu abarimu bane barasezerewe ku mirimo naho abandi batanu barimo gukurikiranwa kugira ngo nabo bazasezererwe nibasanga bakomeje kwitwara nabi.

Hagendewe ku manota yasohotse mu w’2014, abanyeshuri bo mu Karere ka Rubavu bakoze ikizami kirangiza amashuri abanza bari 5137 naho abatsinze bakabona ibigo bari 4462 mu gihe abatsinzwe ari 675. Imibare igaragaza ko abatsinze neza bakabona amabaruwa abemerera kwiga mu bigo by’icyitegererezo binacumbikira abana ari 339, umubare muto kuko ungana na 7.6% ugereranyije n’abanyeshuri bose bakoze ibizamini.

Nturano ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu avuga ko bagomba gushyiramo imbaraga bahereye ku bayobozi b'ibigo.
Nturano ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu avuga ko bagomba gushyiramo imbaraga bahereye ku bayobozi b’ibigo.

Abanyeshuri bakoze ikizami kirangiza icyiciro rusange (Tronc-commun) bari 3219, abatsinze bakabona aho kwiga bari 2557 naho abatsinze neza bakajya mu bigo biga babamo bari 936 bangana na 36.6%.

Abanyeshuri bakoze ikizami gisoza amashuri yisumbuye bari 2901 muri bo abatsinze ni 2644 naho abataratsinze ni 257.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bugomba gushyiramo imbaraga buhereye ku bayobozi kugira ngo abanyeshuri barusheho kugira amanota meza akarere kaze mu turere dutsindisha.

Zimwe mu mbogamizi zigaragazwa n’umukozi w’Akarere ushinzwe uburezi, Nturano Eustache ni uko hari abarezi bitwara nabi ntibubahirize igihe cy’akazi. Urugero rwatanzwe ni umuyobozi w’ikigo cya Muhe mu Murenge wa Bugeshi ukunda gusinda ntagere ku kigo bigatuma abarezi biyobora.

Kuba hari abarezi badakoresha ururimi rw’icyongereza biri mu bituma abana batamenya indimi no kutumva ibyo babajijwe, kimwe n’abarezi bajya kwigisha batateguye ntibubahirize gahunda y’uburezi yatanzwe na Minisitere y’uburezi.

Ubu hashyizweho ingamba zo kugenzura imyitwarire y’abarimu n’abayobozi b’ibigo batita ku kazi kugira ngo bakurikiranwe, naho kubahiriza gahunda y’uburezi ngo bizatuma umubare w’abanyeshuri batsindira ku kigero cyo hejuru wiyongera.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mukome urusyo mudasize n’ingasyire.Ese niba koko abo barimu bitwaza ko no hejuru (mu buyobozi) nta gikorwa,batitabwaho,ubwo buyobozi bwo nta kibazo bufite?Kuki se amazina ya bariya barezi agirwa ibanga?Ikindi muze gukosora kuko kiriya kigo cya muhe ntacyo tubona ku rutonde rw’ibigo y’amashuri biri muri bugeshi.Murakoze

alias nehema yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ahubwo bahere kuri uyu wisetsa ngo ashinzwe zaburezi mu karere!!!Mwarimu wabwiriwe akanaburara azigisha ate koko???Sha murashakira umuti aho uta kabisa!!

Muhire yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ikibazo cy’imyitwarire ya bamwe mu barezi gihagurukirwe rwose kuko hari abaziko amashuri bizemo atagisohora abandi ndetse benshi.Nawe se iminsi mwarimu a kora kuri 365 irazwi ariko yarangiza akagerekaho gusiba no gukerererwa UKo ashatse NGO leta izi ibibazo by’abarimu.Naho ireme ry’,uburezi riragerageza kubera abarimu bamwe nibura bagifite values z’abarimu.Ubu ugirango abarimu babazwa no kuba Ababa batumva isomo simbarwa!AHAHH

alias murokore yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka