Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo ruzatanga umwanzuro ku bujurire bwa Super Level ejo

Ku wa gatatu tariki 15 Mata 2015 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo ruzasoma imyanzuro yafashwe ku bujurire bwa Super Level mu rubanza iregamo umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melody.

Super Level yifuza gufatira umutungo w’uyu muhanzi kubera gusesa amasezerano igihe bari bemeranyije kitarangiye kandi baramutanzeho amafaranga menshi mu buhanzi bwe, bityo bakaba bamusaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 18.

Ku wa mbere tariki 13 Mata 2015 nibwo urukiko rwa Nyamirambo rwahaye Richard Iyamuremye uhagarariye Super Level umwanya ngo agire icyo avuga ku bujurire bwe nyuma y’uko ikirego cye cyari cyateshejwe agaciro ku itariki 18 werurwe 2015 kuko urukiko rwari rwasanze nta bimenyetso bifatika afite.

Bruce Melody yagaragaye mu rukiko ari kumwe n'umwunganizi we, Bayisabe (ifoto: Umuseke).
Bruce Melody yagaragaye mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi we, Bayisabe (ifoto: Umuseke).

Mu bujurire, Nsengumuremyi yatangaje ko afite ibimenyetso noneho akaba yiteguye kuzabyerekana mu gihe urubanza ruzaba rutangiye.

Nsengumuremyi kandi yongeye no gusaba ko amafaranga Bruce Melody yinjiza yajya afatirwa kugira ngo Super Level yishyurwe.

Bruce Melody wagaragaye mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi we Me Irené Bayisabe, ku ruhande rwe avuga ko nta cye kigomba gufatirwa kandi atagikorana na Super Level ndetse ko ari nta n’icyo yishe mu masezerano bari bafitanye.

Mu gihe ubujurire bwahabwa agaciro, urubanza mu mizi rwazatangira tariki 3 Kamena 2015.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi babarizwaga muri Super Level ariko akaba yaravuyemo. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi bari guhatanira kuzegukana intsinzi ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka