USA: Yarekuwe nyuma y’imyaka 30 mu buroko ashinjwa ubwicanyi ahakana

Umugabo wo muri leta ya Alabama, USA, yagizwe umwere nyuma y’imyaka 30 yari amaze mu buroko, ku cyaha cy’ubwicanyi ashinjwa ariko we atemera. Ubucamanza bwamwemereye kongera kuburana ngo arebe ko yasimbuka igihano cyo kwicwa.

Anthony Ray Hinton w’imyaka 58 yahamijwe icyaha cyo kwica abayobozi ba resitora babiri mu mujyi wa Birmingham mu 1985, ariko urukiko muri USA rwamuhaye andi mahirwe yo kuburana n’ubwo we yemeza ko ari umwere.

Anthony Ray Hinton aramukanya n'abo mu muryango we nyuma y'imyaka 30 mu buroko.
Anthony Ray Hinton aramukanya n’abo mu muryango we nyuma y’imyaka 30 mu buroko.

Uyu mugabo wari maze imyaka hafi 30 mu gihano cy’urupfu yakatiwe, amakuru dusanga kuri BBC aravuga ko ibimenyetso basanze ku masasu yishe abantu babiri ntaho bihuriye n’imbunda basanze mu nzu ya Anthony Ray ubwo abapolisi bajyaga gusaka mu nzi ye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 4//4/2015, ni bwo ubushinjacyaha bwemeje ko butazongera ku mukurikirana mu butabera.

Bryan Stevenson, ushinzwe kuburanira Hinton, yavuze ko umukiliya we yatsinzwe mu rubanza kubera ko atari yabashije kubona umujyanama mu butabera ubishoboye kubera ko nta mikoro yari afite.

Icyo gihe ngo yari afite amadokari 1000 gusa imbere n’inyuma, kandi ngo ntiyari ahagije kugira ngo abashe kwishyura umujyanama mu butabera.

Ubwo yatabwaga muri yombi mu 1985, ushinzwe kumuburanira yamushakiye umujyanama wemeye guhembwa ayo madolari igihumbi.

Abacamanza ngo ntibabashije kwihanganira kudaseka ubwo uwo mujyanama yahuraga n’akaga yananiwe gusubiza ibibazo yahatwaga n’urukiko ku birego by’umukiriya we.

Urukiko rw’ikirenga rwa USA, umwaka ushize rwavuze ko iki kibazo kizahabwa agaciro mu rubanza rwe rwa kabiri.

Ubwo yasohokaga muri gereza ya Jefferson Country Jail mu mujyi wa Birmingham, Hinton yakiriwe n’abo mu muryango we bamuhoberenye ibyishimo n’amarira menshi, nawe akimara kubakubita amaso ahita agira ati ‘Thank You Jesus’ Urakoze Yezu.

Mu kiganiro na BBC Hinton yavuze ati icyo bagombaga gukora icyo gihe ni ukugenzura imbunda yanjye gusa bakareba niba ari yo koko yarashe ayo masasu, ariko dore bibutse kubikora aruko maze imyaka hafi 30 mu buroko.

Abashinjacyaha bavuze ko ibyo Hinton yakorewe n’ubutabera ari ibintu biteye agahinda, ariko ko ntacyo bakora ngo bamusubize imyaka 30 bamwambuye ku buzima bwe.

Gasana Marcelin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka