Abanyehuye barashishikarizwa gushora imari mu bikorwa biteza imbere akarere kabo

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, abikorera bo muri aka karere ndetse n’abanyehuye bakorera i Kigali, ku wa 29 Werurwe 2015 hifujwe ko abafite imari bayishora mu bikorwa biteza imbere Akarere ka Huye.

Bimwe mu bikorwa abafite imari bayishoramo harimo uruganda rwa avoka ruteganywa kuzaba rwamaze kubakwa mu myaka ibiri. Urwo ruganda ngo ruzajya rukora ibintu byose bishobora kuva muri avoka harimo amavuta, divayi, n’ibindi.

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, abanyehuye barasabwa kuzubaka hoteli mu bisi bya Huye. Iyi hoteri ngo yazubakwamo icyumba cyagenewe inama ku buryo abantu bazajya bahakorera imyiherero, kandi ngo na ba mukerarugendo ntibazahatangwa.

Abanyehuye bahatuye n'ababa i Kigali basabwe gushora imari yabo mu Karere ka Huye bakagafasha mu iterambere.
Abanyehuye bahatuye n’ababa i Kigali basabwe gushora imari yabo mu Karere ka Huye bakagafasha mu iterambere.

Mu bindi bikorwa bakora, harimo kubaka mu buryo bwa kijyambere isoko rya Rango ryinjiza miliyoni y’imisoro buri cyumweru, ndetse n’irya Gishamvu, aho bita i Busoro, ryinjiza buri cyumweru miliyoni n’ibihumbi 200 by’imisoro.

Harimo kandi kubaka ibagiro rya kijyambere ryatuma abantu bazajya barya inyama zitunganyije neza, n’imesero rya kijyambere ryabona abakiriya benshi kuko kugeza ubu nta rihari i Huye, dore ko abashaka guhanaguza amakoti bibasaba kujya i Kigali.

Hagendewe ku kuba nta hantu ababyeyi bashobora gutemberereza abana babo (cercle sportif) cyane cyane mu mpera z’icyumweru, ngo n’uwabishoramo imari byamwungura.

Mu Karere ka Huye kandi kugeza ubu hari inganda eshatu zitunganya ifu y’ibigori (Kawunga). Ubuyobozi bw’akarere butekereza ko habonetse n’abandi bashoramari bashyiraho inganda ebyiri byarushaho kuba byiza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Huye murasobanutse mukereze aho

mamzi yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka