Umuturage wahawe serivisi mbi ni we mwanzi ukomeye dufite –Lt. Col. Matungo

Lt. Col. Charles Matungo, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Huye na Gisagara aratangaza ko umuturage wahawe serivisi mbi bigatuma yijujutira ubuyobozi ari we mwanzi ukomeye ubu u Rwanda rufite.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu Karere ka Huye guhera ku rwego rw’utugari kugeza ku Karere, mu nama y’umutekano yaguye bagiranye tariki ya 25 Werurwe 2015.

Lt. Col. Matungo yagize ati « Kwicara ku mupaka ngo ndinze umwanzi, kandi nzi ko atanahari, ntacyo bimaze. N’ubwo yanahaba ntacyo adutwaye. Ingabo na Polisi twasabwe gufasha mu gutuma abaturage bahabwa serivisi nziza».

Lt. Col. Matungo avuga ko ingabo na Polisi bagiye gufasha mu gutuma abaturage bahabwa Serivisi nziza.
Lt. Col. Matungo avuga ko ingabo na Polisi bagiye gufasha mu gutuma abaturage bahabwa Serivisi nziza.

Yunzemo ati «Kuri ubu, umwanzi dufite ukomeye ni umuturage ushobora kuba atagerwaho na gahunda za Leta, kandi Leta isohora amafaranga menshi kugira ngo amererwe neza».

Ingabo na Polisi ngo bazafasha mu gikorwa cyo kurwanya ruswa, kureba niba nta karengane muri gahunda zigenerwa abakennye nka VUP, kureba ibijyanye n’ubwishingizi mu kwivuza, n’ibindi. Ngo bazareba kandi n’abayobozi bikorera ibyo bishakiye, urugero nk’abatarara aho bayobora kandi ari yo mabwiriza bafite.

Ati «Turi ingabo, ariko dushinzwe kureba ko umuyobozi w’akagari, w’umurenge… awuraramo cyangwa atawuraramo. Kuko niba utawuraramo, ntabwo uzaha umuturage serivisi nziza azavemo umurakare, biturebe natwe».

Lt. Col. Ruzahaza avuga ko batarwaniye igihugu ngo kizasubire aho cyavuye.
Lt. Col. Ruzahaza avuga ko batarwaniye igihugu ngo kizasubire aho cyavuye.

Lt. Col. Gilbert Ruzahaza, uhagarariye inkeragutabara mu Karere ka Huye na we yagize ati «Ninkubaza ibijyanye na mituweri cyangwa VUP cyangwa ruswa, ntuzavuge ko ndi kukuvangira. Mujye mutubona nk’abasangiye urugamba, mumenye ko turi abafatanyabikorwa».

Yunzemo ati «Igihugu ntabwo twakirwaniye ngo kizagaruke aho cyavuye. Twaba twarakoreye ubusa. Abakuru b’utugari ni mwe muri kumwe n’inkeragutabara. Inkeragutabara zifite komande. Inkeragutabara si abamarayika, ni abaturage banyu. Nimubegere mufatanye».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

uyu mugabo ibyo avuze ni ukuri uzi gusuzugurwa n’umuntu uhembwa n’umusoro wawe akakureeba nk’ikitariho

Musabyimana William yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ese umwanya wibitekerezo ko muwuhinduye uwo gutukana uwo muco mwawushishuye he?

jew yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ngo ni Leta y’igitugu? Muribeshya kuko ni Leta irebera buri wese itarobanuye nk’iyo mwahoranye mutekereza ko izagaruka kandi yarahirimye burundu. Nimukomeze mubungere musabiriza amaramuko ariko bene madamu ndabona babarambiwe amaherezo muzaba nka wa mwana w’ikirara musabe imbabazi ariko muzazihabwa. Gusa murata igihe kuko amaherezo yo mu nzira ni mu nzu.

Bavuga

Bavuga Charles yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ndibaza : Buriya, umwanzi w’ igihugu n’uriya muturage wahawe service mbi? cyangwa n’uwo muyobozi watanze service mbi? Munsobanurire ndabinginze.

Alex yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

ndasubiza uwitwa focas soma neza ibyo abo bayobozi basonuye urumva aho ingabo zihuriye na mituelle naho ubundi waba warasigajwe inyuma namateka.

egide yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Voilà le prototype d’un Etat de police. Comment est ce qu’on peut expliquer qu’une uatorite administrative civile rend compte à une autorité militaire dans un Etat de droit et démocratique n’eut été dans un Etat de poli, fasciste, despotique etc?

sebera jean yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Focas,
Wowe icyo wifuza n’uko Leta inanirwa mukabona icyuho!
Ntacyo muzabona kuko abacyibohoye bakacyigira igihugu gitemba amata n’ubuki ntibazabemerera ko mugisubiza mu icuraburindi.Kabone n’iyo mwavuga ngo ingabo na Polisi birivanga mu buyobozi.
Ubundi se iyo byananiranye byose ntibitabaza Polisi n’Ingabo.Abanyarwanda baciye umugani ngo uwo uzaheka ntumwicisha urume.Na Polisi n’Ingabo ntibashobora kwemera ko mutoba igihugu ngo aha baratinya ko muzavuza induru ngo barivanga mu mitegekere y’igihugu! U Rwanda ubu rurigenga.
Ibyo abazungu babapakiramo byabaye expired (périmé).Abwirwa benshi akumva bene yo!

Bazumvaryari yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

ubwo police n’ingabo bahuriyehe na mutuelle ndumva haba habayeho gutandukira inshingano kndi nabyo byabaa bibaye bibi kurushaho

focas yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

turashimira ingabo zacu na polis yacu ko bakomeje kudufasha kubaka inzego zose bafasha abayobozi gutanga service nziza barandura imbi

verene yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ibyo ba Colonel Ruzahaza na Matungo bavuga nibyo. Servisi nziza hose ni ngombwa kandi bituma bituma abanyarwanda barushaho kwishimira ababayobora. Icyo ni cyo kandi iyo ntego irazwi kw’isi hose. Ikindi koko ubara ijoro ni uwariraye! ntabwo u Rwanda rwasubira inyuma mu myka myakumyabiri irenga ngo byumvikane na mba. Gufatanya, gutahiriza umugozi umwe ni byiza.
Moses

moses yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka