Nyagatare: Abaturage barasabwa gukumira ibitera amarebe kuruta kurwana no kuyakura mu kiyaga

Nubwo amakoperative abyaza umusaruro ikiyaga gihangano cya Cyabayaga avuga ko yatangiye kugikuramo amarebe yabujije umusaruro abororegamo amafi abashinzwe ibidukikije mu Karere ka Nyagatare barabibutsa ko bidahagije gukuramo amarebe ahubwo hakenewe guhangana n’ibituma azamo.

Uretse ubworozi bw’amafi buhura n’ikibazo kubera amarebe, ngo bigira n’ingaruka ku buhinzi bw’umuceri kuko icyo kiyaga cyari gitangiye kwangirika gisibama kandi ari cyo bifashishaga mu kuhira umuceri.

Amarebe yari hafi kugera mu cya kabiri cy'iki kiyaga cyose.
Amarebe yari hafi kugera mu cya kabiri cy’iki kiyaga cyose.

Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyakozwe muri 2004 kugira ngo kijye kifashishwa mu gukamura amazi ari mu muceri no kuyagabanya mu mirima igihe Umugezi w’Umuvumba wuhira umuceri wuzuye.

N’ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabayaga, Ndamage Andrew, avuga ko bageze n’aho bifashisha umuganda w’abaturage kugira ngo bakure aamarebe muri icyo kiyaga ngo uwo muganda ntacyo wamaze kuko ubu amarebe amaze kugera muri ½ cyacyo.

Mugiraneza Claude, Umuyobozi wa Koperative Cyabayaga Fishing yoreraga muri iki kiyaga gihangano, avuga ko ubushobozi bwo gukomeza gukuramo amarebe bwabuze akwira hose babura umusaruro bakuragamo.

Abaturage barasabwa gukumira ibitera amarebe kuruta kurwana no kuyakura mu kiyaga.
Abaturage barasabwa gukumira ibitera amarebe kuruta kurwana no kuyakura mu kiyaga.

Naho Murenzi Samuel, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Ibidukikije, we avuga ko nyuma yo kubona ibaruwa y’abaturage isaba ko bafashwa mu kurandura aya marebe babimenyesheje ubuyobozi bubakuriye.

Gusa, asaba abaturage kurekeraho guhinga mu nkengero z’iki kiyaga kuko amafumbire n’ubutaka bijyamo ngo ari byo bitera amarebe.

Agira ati“ Ikihutirwa ni ukurinda ko amafumbire n’isuri byo mu mirima byakongera kujya muri iki kiyaga, naho kuyakuramo gusa ntacyo bivuze kuko bucya akagaruka.”

Mu gihe bagitegereje inkunga y’ubuyobozi, guhera kuri uyu mbere tariki 23 Werurwe 2015, amakoperative CODERVAM, COPRIMU na COPRORIKA y’abahinzi b’umuceri bifashisha amazi y’iki kiyaga mu kuhira umuceri ndetse n’iyabororeragamo amafi batangiye gukuramo aya marebe.

Aya makoperative akaba asaba ubuyobozi kwigizayo abaturage bahinga mu nkengero z’iki kiyaga nibura metero 10 kandi bagashyiraho umukozi uhoraho uzajya kura mu kiyaga amarebe mashya yajyamo.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze. najye menye igituma amarebe aza mu mzi. Ariko se kuki n’aho badahinga usanga amarebe yaraje., reba mu kagera.

kk yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka