Bull Dog wo muri Tuff Gang afite ubwoba ko agiye gutwarwa abafana na Senderi aka Tuff Hit

Nyuma y’uko umuhanzi w’umuraperi Jay Polly yegukanye PGGSS4, ubu noneho Senderi International Hit arashinwa kwiyitirira itsinda rya Tuff Gang kugira ngo na we ashobore kwegukana PGGSS.

Senderi yumvikanye i Rusizi ubwo batangizaga Roadshow za PGGSS akoresha izina rishya “Tuff Hit” ndetse ngo anabwira abafana ba Jay Polly ko na we ari Tuff Hit.

Senderi International Hit aka Tuff Hit akora ikimenyetso cya Tuff Gang.
Senderi International Hit aka Tuff Hit akora ikimenyetso cya Tuff Gang.

Ngo byababaje umuhanzi Bull Dog, umuraperi wo muri Tuff Gang akaba n’umwe mu bashinze iri tsinda dore ko ari we wenyine muri bo uri muri PGGSS5 bityo akavuga ko Senderi yiyitirira iri tsinda kugira ngo amutware abafana ba Jay Polly ndetse n’abakunzi ba Tuff Gang.

Bull Dog abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Werurwe 2015 saa tatu z’ijoro n’iminota icumi akaba yagaragaje agahida ke.

Senderi International Hit aka Tuff Hit akora ikimenyetso cya Tuff Gang.
Senderi International Hit aka Tuff Hit akora ikimenyetso cya Tuff Gang.

Yagize ati “Mu by’ukuri birababaje kuba umuhanzi yiyitirira izina atakoreye. Senderi ibyo akora ni ubucuruzi ariko nakoreshe izina rye areke kwitwaza Tuff Gang kandi ari izina twaruhiye kuva cyera atazi n’uko ryabayeho.” Bull Dog kandi anahamya ko Senderi natareka ririya zina yihaye bazamurega mu mategeko.

Umwe mu bakunzi ba Tuff Gang bagize icyo babivugaho, dore ko wumvaga na bo bababajwe cyane n’ibyo umuhanzi Senderi ari gukora yiyitirira Tuff Gang, yagize ati “Tuff Gang ni izina rikomeye muri hip hop mu Rwanda. Senderi nakomeze gukina comedie kubindi ariko kuri Tuff yitonde kabisa.”

Eric Nzaramba wamenyekanye nka Senderi International Hit, nyuma y’iminsi yiyita Tuff Hit no gutangaza ko yamaze kwinjira muri Tuff Gang ngo kuko ari umwe mubaraperi bakomeye, yatangiye kuvuga ko ririya zina rya Tuff Hit ari ntaho rihuriye na Tuff Gang ndetse anahamya ko atariwe waryiyise ahubwo ko yaryiswe n’abafana be babonye ko ashoboye Hip Hop.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

GASOPU SENDERI,ntabwo uri umuraperi ntiwigezeuba umuraperi ntuzigerauba umuraperi ,kuko uretse nokwiyitirira tuff gang ntanakimwe cya3 cyumuraperiwigeze ubamuri tuffgang wowe wagira niyowakisumbukuruza ntiwamugeranomumavi ,uretsenokuvuga ngo urumuraperi nomubahanzi ntabwo urimo,gusa gyumenyako wamamaye muri komedy gusa. iyo wiyita tuff hit bamwe bakubona nka joriji abandibakakubona nkuwenda gusara abandi bakakubona kuwasaze, nkuwowakwi se imbwa yabonye arikobimeze kuko hari imbwa imoka itaryana cg itarigeze iryana narimwe. (tuff gang ni urumuri rwabasore n’abandi bose mu rwanda). senderi urigihubutsi nkumusazi. nari *REMBO* *FIGHTER* murakoze.

REMBO FIGHT yanditse ku itariki ya: 16-06-2020  →  Musubize

Uwo seneri mutamugaya kuko ntazi tufgang imezite,ikorite,ubuhanga bwabayirimo bunganabute,( ahubwo senderi ashoborakuba afite ihungabana ryomumutwe.)

REMBO FIGHT yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Turashimira kwanza tuff gg kubyo mwatugejejeho Bull dog we reka kubabazwa numuginga kuriya ugushingaho atazi uko mwubatse izina taff gang ribagoye

Aronkay yanditse ku itariki ya: 3-12-2018  →  Musubize

Reka Reka Tuff Hit Nibik Se Umuraper Nyabaki Ko Arimbwa Yamabinga Hari Bake Beza Nkarya Benshi Bitazi No Gutera Intambwe Budha Numukambwe

claude yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

butera yatwaye ibya budha kubera munsi y’umukandara

p- fla yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Sendel uwamunyereka namubwira ibimubabaza kuburyo yakumirwa uwo mujyinga akeka ko twareka tuff gang ngo tumujye inyuma ntabyo abonye ajye asara gake (tuff gang)oye.

Etienne yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

SENDERI NIMBWA

DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Am super fun of tuff gang so,sendri kado twaza hip hop buhoro wabuze uburyo kweri

UWAYO Yves yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Senderi ni Fake akekako twava kuri Bull Dogg?Ubugoryi bwe nabujyane natwe Abacongomani Tumwamaganiye Kure.Tuzagwinyuma Tuff.

Fifty-kizigenza yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Senderi Aduhe Amahoro Kuko Ibyo Yireguza Ntahobihuri Tuff Hit Na Taff Gang Ntaho Bihuriye Ariko Kirakimenyecyo Cyo Azagihanirwe Bimwe Bikomeye Amenyeko Nazamuruhango Tuzamwuhagiza Primunsi Kandiyitonde Kuko Ibyonugushishura Kandi Birahanirwa Murakoze Ariko Arikutubangamira Bikomeye Abataff Twese Dushyigikiye Bull Dog

Minyaruko yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

clement wowe wanditse iyi nkuru unyihanganire sukugutuka ariko ushobora kuba utuzuye cg uri ikigoryi mo kimwe... Twe turi abafana nyabo tuzi icyo dufana ntago twava kuri TG (doggy) ngo tujye kuri kiriya kiburaburyo (senderi) cyakuriye ubusa nk ikibonobono gusa f**k senderi peace up budha hiphop 4ever....

nsanzabaganwa pacifique paccy yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Mu Rwanda nibakaze Ghana uwo muturage senderi

Nsabimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka