Bugeshi: Ubukene no kutagira umuriro mu kigo nderabuzima bibangamira imitangire ya serivisi

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Bugeshi cyo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu butangaza ko ubukene no kutagira umuriro w’amashanyarazi bituma badatanga serivisi zinoze.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bugeshi, Murego Joachim avuga ko bimwe mu bikoresho bafite bishaje kandi bidahagije bigatera ikibazo mu gutanga serivisi baha ababagana, hamwe no kuba bafite umubare muto w’abakozi.

Uretse ibikoresho bike bafite nk’ibitanda n’ibikoresho byifashishwa mu gupima indwara no kuvura, Murego avuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi biri mu bituma serivisi baha abaturage itagenda neza, kuko ibikenera amashanyarazi batabikoresha.

Ibikoresho bike no kutagira amashanyarazi bidindiza itangwa rya serivisi.
Ibikoresho bike no kutagira amashanyarazi bidindiza itangwa rya serivisi.

Ibi bigira ingaruka mu gupima ibizamini abarwayi baba batanze kuko ibisubizo bitinda, ndetse mu gihe cya nijoro bakifashisha amatara akoresha amabuye, bigatuma hari abarwayi biyemeza gukora ingendo ndende bigira ku kigo nderabuzima cya Mudende badahuje ibibazo.

Ikigo nderabuzima cya Bugeshi kiri hafi y’umupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho abaturage bakundaga kwivuza magendu. Cyakora ubu ngo kubera ubuyobozi bwabashishikarije akamaro ko gutanga ubwisungane mu kwivuza basigaye babwitabira ariko bakabangamirwa no kuba hari serivisi babona bibagoye bitewe n’ubukene bw’ivuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nyirasafari Rusine Rachel avuga ko ibibazo by’ubushobozi buke bidafitwe n’ikigo nderabuzima cya Bugeshi gusa, ahubwo hari n’ibindi bigo nka Nyakiriba, Kanzenze na Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe bifite abakozi n’ibikoresho bidahagije bagitegereje ko Minisiteri y’ubuzima yabafasha kuko babisabye ariko batarabihabwa.

Nyirasafari avuga ko ikibazo cy’umuriro kiri hafi gukemurwa kuko hari ibiti bijyaho insinga z’amashanyarazi byamaze gushyirwaho kugira ngo umuriro uhagezwe, ku buryo mu gihe kitarambiranye uzaba wahagejejwe.

Umurenge wa Bugeshi niwo wari uri inyuma mu kugira amazi meza n’amashanyarazi, cyakora amazi yamaze gutangwa mu tugari tumwe n’ubwo ahegereye ibirunga batarayabona, mu gihe ibikorwa by’amashanyarazi nabyo biri kugenda bihagezwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka