Umwalimu SACCO yatewe ingabo mu bitugu mu gufasha abarimu gutera imbere

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO buravuga ko inguzayo ingana na Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yemerewe n’ikigo cy’Abaholandi cyitwa Oika Credit, izafasha abarimu kugera ku iterambere ryihuse ibunganira mu kunoza imishinga yabo.

Ibi byatangajwe na Karuranga Emmanuel ushinzwe imari muri koperative Umwalimu SACCO, ku wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2015 mu mahugurwa yateguwe na Oiko Credit yahuje abahagarariye amashami atandukanye ya Koperative Umwalimu Sacco mu gihugu ndetse n’abandi bakozi, agamije gusuzuma neza imikoreshereze y’iyi nguzanyo kugira ngo azakoreshwe neza kandi abashe kubyarira inyungu abagenerwabikorwa, hanaboneke ayo kuzishyura Oika Credit.

Karuranga avuga ko iyi nguzanyo izafasha abarimu kugera ku iterambere ryihuse ibunganira mu kunoza imishinga yabo.
Karuranga avuga ko iyi nguzanyo izafasha abarimu kugera ku iterambere ryihuse ibunganira mu kunoza imishinga yabo.

Karuranga yatangaje ko iyi nguzanyo bamaze kubonera igice, igomba kuzahabwamo inguzanyo abarimu cyane cyane abakora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, n’abakora ubucuruzi buciriritse bitewe n’ibiba bikenewe mu duce batuyemo, akabafasha kunononsora imishinga yabo ikababyarira inyungu kugira ngo ibateze imbere.

N’ubwo izibanda cyane ku mishinga ibyara inyungu, muri aya mafaranga hazatangwamo inguzanyo ku bakeneye kubaka amacumbi, abashaka gukomeza amashuri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, ndetse n’abashaka kwishyurira abana babo bakaba batazahezwa kuri iyi nguzanyo.

Karuranga avuga ko nta mbogamizi izagaragara mu kwishyura Oiko Credit kuko n’ubusanzwe Umwalimu Sacco ari ikigo gisanzwe gikora neza kandi cyunguka.

Aya mahugurwa azafasha abakozi b'Umwalimu SACCO kwirinda icyazateza igihombo ku mishinga izatangwaho inguzanyo.
Aya mahugurwa azafasha abakozi b’Umwalimu SACCO kwirinda icyazateza igihombo ku mishinga izatangwaho inguzanyo.

Ati “Nta mbogamizi dufite zo kwishyura Oiko Credit kuko ubusanzwe turi ikigo gikora neza cyunguka, gifite amafaranga yo kuba twakwishyura abantu bose dufitiye umwenda, kandi no kubagenerwabikorwa b’iyi nguzanyo aribo barimu tugira inzego zihagarariye guhera mu Turere, mu Mirenge, mu Tugari ndetse no ku bigo by’amashuri, ku buryo twizeye neza ko nabo bazakurikiranwa bakazishyura neza inguzanyo bazahabwa”.

Aya mahugurwa azamara iminsi itatu azanafasha abakozi ba Umwalimu SACCO kwirinda icyazateza igihombo ku mishinga izatangwaho iyo nguzanyo.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

aba ndabazi, nta gishya cyabo, baha inguzanyo abo bashaka ntibakabashuke

juliette yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ubonye iyo badohora nka mbere bakareka natwe dufitemo credit tumaranye iminsi bakazaduha andi tukiteza imbere. Yemwe abafashe za credit zo muri 2011 zo kubaka zitwicishije inzara pe! kuko nta mahirwe twahawe yo kongera gufata indi.

shima yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

twasaba umwarimu sacco korohereza abarimu kubona izo nguzanyo bitagoranye.

alias Rukundo yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Nibyiza ariko umwarimu sacco nuhindure imikorere yihutishe kubayigana hari aho usaba inguzanyo ukayibonawiyushe akuya

Damien yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Nibyiza kubarimu dore ko ari abahanga ntibayahombya kuko nabo bakeneye gutera imbere .

Alexandre yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

bazakoreshe neza aya mahirwe bahawe maze bazazamuke mu mibereho bityo bazatere imbere uko bishoboka kose

ntsinga yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka