PGGSS 5: TNP na Rafiki bakomeje nyuma yo kujyamo basimbuye

Abagize itsinda rya TNP ndetse na Rafiki babashije gukomeza mu bahanzi 10 bazahatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5 (PGGSS 5), mu gihe bagenzi babo 6 bari babarushije amajwi mbere basigaye.

Nyuma y’uko abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys basezeye mu marushanwa ya PGGSS 5 byabaye ngombwa ko basimbuzwa umuhanzi wundi kugira ngo umubare w’abahanzi 15 ukomeze wuzure.

Abagize TNP babashije gukomeza n'ubwo bagiyemo basimbura Urban Boyz.
Abagize TNP babashije gukomeza n’ubwo bagiyemo basimbura Urban Boyz.
Rafiki nawe yabashije gukomeza.
Rafiki nawe yabashije gukomeza.

N’ubwo hari hakenewe umuhanzi umwe wo kuzuza 15, abategura aya marushanwa ya PGGSS 5 basanze ku rutonde abahanzi babiri Rafiki n’itsinda rya TNP banganya amanota kandi aribo bari ku mwanya wa 16 bityo bose bibaha amahirwe yo kujya ku rutonde.

Urutonde rw’abahanzi 10 babashije gukomeza rwatangajwe ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 7/3/2015 rugizwe na Dream Boys, Active, Paccy, Bull Dog, Knowless, Bruce Melody, Jules Sentore, Senderi International Hit, Rafiki na TNP.

Abahanzi n'amatsinda 10 babashije gukomeza mu irushanwa rya PGGSS5.
Abahanzi n’amatsinda 10 babashije gukomeza mu irushanwa rya PGGSS5.

Mu bahanzi baraye bashoje urugendo rwabo mu irushanwa rya PGGSS5 harimo Young Grace, Danny Nanone, Queen Cha, Social Mula, Jody na Naason.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

twe dushimishijwe nuko tnp name rafiki bagarutsemuri pggss nibatwere ibyo twari twarabuze murakoze

gashema efreem yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

INZINZI KURI RAFIKI.

APROMIEN yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

INTSINZI KURI RAFIKI

Barthazar Alias Muzehe yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

let me wish tnp and rafiki success!!

emmy yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka