Musanze: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gutwika umwana we

Umugabo w’imyaka 43 witwa Mutabazi Aaron afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kuva ku wa Kane tariki 05/03/2015, akekwaho gutwika munsi y’ugutwi umwana we w’umukobwa w’imyaka 11 akoresheje icyuma gishyushye.

Uyu mugabo utuye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ngo yatashye nimugoroba tariki 04/03/2015, ageze iwe ajya mu gikoni ashyiraho itabi atangira kurinywa.

Nyuma ngo yaje kurishyira hasi ajya mu nzu ni uko umwana we ararifata ararinywa, ise agarutse asanga arimo kuritumura aramukubita bigeza aho ashyira icyuma mu mbabura arakimutwikisha, nk’uko byemezwa na CIP André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi wa mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu mwana yatwitswe na Se akoresheje icyuma gishyushye.
Uyu mwana yatwitswe na Se akoresheje icyuma gishyushye.

Agira ati “Kariya kana k’imyaka 11 karamurebaga uko atumura itabi gafata rya tabi ise ahageze … yaramufashe aramukubita hashize akanya gato afata icyuma aragitwika ni ko kukimukubita mu itama iruhande rw’ibumoso”.

Mutabazi ukurikiranyweho gutwika umwana we ahakana ko yamutwitse ku bushake, akemeza ko ari impanuka yamugwiririye kuko yatashye agasanga umugore arwaye, akoranyije imbabura icyuma abana bashyizemo kikavamo kikamutwika.

CIP Hakizimana agira inama ababyeyi yo kugira umutima wo gukunda abana babo baba bakosheje bakabaha ibihano bidakomeye, ndetse bakirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko byatuma bagwa mu byaha.

Ati “Ubutumwa twaha ababyeyi ni ukudatanga ibihano ndengakamere, ubutumwa bwa kabiri ndakangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge kuko ubifashe bimuyayura ubwonko akamera nk’umusazi, yajya gufata ibyemezo akabifata ahubutse ku buryo yanakwica uwo yibyariye nk’uko mwabibonye.”

Mutabazi arashinjwa gutwika umwana we w'umukobwa.
Mutabazi arashinjwa gutwika umwana we w’umukobwa.

Akomeza atangaza ko icyaha akurikiranweho ari cyo kubabaza umwana cyangwa kumuha ibihano biremereye kikaba gihanwa n’amategeko mu ngingo 218 y’Igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’amande kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 300.

Mutabazi amaranye n’umugore we imyaka isaga 20 bakaba bafitanye abana barindwi, ubusanzwe babanye neza.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ariko ; muzasure MUKABUZIZI Catheline wo mu akarere ka BURERA Umurenge wa KINONI Akagari ka NTARUKA Umudugudu waNYARUBUYE mwunve amakuruye nibiba ngo mbwa mumukorere ubuvugizi

niyonsenga yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

oh my God!ndatangaye cyane njye ndabona iyo ngingo ihana bike cyane kubyo yakoreye uwo mwana.ubwo se uwo mugabo azigishwa gufata umwana wese nkuwe?nagahomamunwa

russel yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

ahaa!ndumiwe koko umuntu utagirira umwana we impuhwe ubwo uwabandi byajyenda gute? nahanwe byintangarugero kandi agirwe inama kubumuntu.

uyisenga delphine yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

ahaa!! ndumiwe koko umuntu utagirira impuhwe umwana we ,ubwo uwabandi byamera gute? nahanwe byintangarugero kdi agirwe inama kubuntu.

uyisenga delphine yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

bamwigishe ubundi bamurekure kuko wasanga ariwe wari utunze urugo. bamuhe igifungo gisubitswe wenda ntago azongera

jo yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

sinarinzikoubwobunyamaswabukibahomurwandauwobamufungekuburyoarumvaigihanobamuhayekingananibyoyakoreyeuyumwanaweubwekuburyoaravugaatiikicykirangiyentamwijutoafite birababajeeepe birababajeeepe

iradukundatheobard yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Twasabagako Mwajyamusura N’akarere Ka Gatsibo Umurenge Wa Rugarama Mukamenya Amakuru Ahagaragara

Rukundo yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

oyo namatakirangoyi bamuhane bihanukiriye atazonge mbegu mubyeyi mubi

Ngaboyimanzi yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Oya nahanirwe uwo mutima wubunyamaswa none Ko yari amaze kumuhana gutwika abigerekaho ate? uwo mwana niyihangane ariko kdi ntazongere kunywa itabi nta. Mwana wanyoye itabi noneho umwari muto nkuyu. Nasigeho police ababyeyi gito nkabo bahagurukire inyangmugayo twiteguye kubafasha.

philippe yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Oya nahanirwe uwo mutima wubunyamaswa none Ko yari amaze kumuhana gutwika abigerekaho ate? uwo mwana niyihangane ariko kdi ntazongere kunywa itabi nta. Mwana wanyoye itabi noneho umwari muto nkuyu. Nasigeho police ababyeyi gito nkabo bahagurukire inyangmugayo twiteguye kubafasha.

philippe yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka