Kamonyi: Abavuzi gakondo bahangayikishijwe no kwitiranywa n’abapfumu

Mu gihe abavuzi gakondo bavuga ko bafite ubushobozi bwo kuvura indwara harimo n’izananiye ubuvuzi bwa kizungu, bamwe mu bavuzi gakondo bo mu Karere ka Kamonyi batangaza ko bafite imbogamizi z’imyumvire y’abaturage itabemera nk’abanyamwuga ahubwo bakabitiranya abapfumu.

Niyitangimpano Ezechiel, umuvuzi gakondo utuye umurenge wa Rukoma, avuga ko Abanyarwanda bafite imyumvire y’uko kwivuriza muri gakondo ari ukujya mu bapfumu ku buryo bamwe mu babagana baza bihisha.

Gafaranga Daniel, Perezida w'Ihuriro ry'Abavuzi Gakondo mu Rwanda.
Gafaranga Daniel, Perezida w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda.

Arashima Leta kuko yashyizeho ishami rikurikirana ubuvuzi gakondo muri Minisiteri y’Ubuzima, ariko ngo abanyamadini bo baracyafite imyumvire ibangamiye ubwo buvuzi kuko babuza abayoboke babo kubwiyambaza mu gihe barwaye.

Ngo ubuvuzi gakondo butandukanye n’ubupfumu, kandi abavuzi bemewe n’Ihuriro ryabo ni abagaragaza imiti bakoresha n’indwara bavura kandi ngo nta mupfumu ushobora gutinyuka kuza mwihuriro ngo agaragaze ko atanga inzaratsi, cyangwa indi miti ikoreshwa n’imyuka.

Ukuriye abavuzi gakondo mu Karere ka Kamonyi, Rutegana Enias, avuga ko bishyize hamwe bagamije gushyira imbaraga mu guhindura isura mbi y’ubupfumu, uburozi ndetse n’ububeshyi.

Ngo n’ubwo bitoroshye guhindura imyumvire y’abaturage, bazabiharanira mpaka babigezeho.

Gafaranga Daniel, Umuyobozi w’Abavui Gakondo mu Rwanda, avuga ko imyumvire idahesha agaciro ubuvuzi gakondo ngo ni yo ituma ihuriro ryabo riharanira kumenyekanisha imikorere yabo kandi bagaharanire ko umwuga wabo utera imbere.

Ahamagarira Abanyarwanda kumenya gutandukanya abavuzi n’abapfumu, aho agira ati “ Uretse ko hari n’imivurire mibi y’abakoresha ibinyabubasha ikigaragara, ariko icyo Abanyarwanda bakwiye kumenya ni ugutandukanya icyatsi n’ururo bakajya bivuriza ku muvuzi uzwi n’Ihuriro”.

Mu gihe hakigwa umushinga w’Itegeko rizagenga ubuvuzi gakondo mu Rwanda, ubuvuzi bwemewe ni ubukoresha ibimera, ibikomoka ku nyamaswa ndetse n’ibiva mu butaka.

Abo mu Karere ka Kamonyi bon go bahisemo gushinga koperative bahuriramo bagatera ibimera bivura kugira ngo birinde ko bizacika.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abavuzi Gakondo nibakorerwe ibarura nabo bita abapfumu bamenyekane,ubuze icyo agaya inka ayigaya icebe ryayo , nihamenyekane abavuzi koko. Iyo urebye abavuzi gakondo baganwa n’abantu beshi,kandi abagana ubuvuzi gakondo nuko ubwa kizungu buba bwananiwe niba babona igisubizo cyiza kuki batahabwa agaciro.Abanyarwanda dufite ubumenyi twihaliye buhawe agaciro na Abanyamahanga batugana bakadusigira ayo amadovize .

Kajongi Jean Bosco. yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka