Abagize uruhare mu kurya ruswa no kudindiza nkana imishinga ya leta bagiye gukurikiranwa

Urutonde rw’imishinga ya Leta ikekwamo ruswa n’iyadindijwe nkana igiye gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo ikorweho iperereza, ababigizemo uruhare babihanirwe.

Ibi byatangajwe ku wa kabiri tariki ya 03/03/2015 na Tugireyezu Venantie, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ubwo yagezaga ku banyamakuru imyanzuro y’umwiherero wabaye guhera tariki ya 28-02/03/2015.

Minisitiri Tugireyezu yatangaje ko muri uyu mwiherero bisuzumye bakareba impamvu zituma imishinga ya Leta baba bemereye abaturage idindira, banafata umwanzuro wo kurwanya izo mpamvu bivuye inyuma, ndetse banakurikirana abagize uruhare ku bwende mu kudindiza iyi mishinga kugira ngo babibazwe.

Yagize ati “Mu mwiherero twasanze bimwe mu bituma imishinga ya leta idindira harimo imikoranire y’inzego idahwitse, kudahana amakuru mu mikorere y’iyo mishinga, kudahuza ibikorwa muri rusange nibyo usanga bitera kudindira kw’imishinga”.

Minisitiri Tugireyezu ageza imyanzuro y'umwiherero wa 12 ku banyamakuru.
Minisitiri Tugireyezu ageza imyanzuro y’umwiherero wa 12 ku banyamakuru.

Ikindi Minisitiri Tugireyezu yatangaje kidindiza imishinga ya Leta ni ruswa iba yagaragaye mu masoko rigahabwa umuntu udashoboye, ikindi kigakomoka ku bayobozi badatanga raporo z’imikorere, abatanga raporo zirimo ibinyoma bikunze kwitwa gutekinika, cyangwa se bakazitanga batinze, ku buryo ntakiba kigishoboye kuramirwa muri iyo mishinga.

Minisitiri Tugireyezu yatangaje ko uwo ari umwe mu myanzuro igera kuri 16 yafashwe muri uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA” kugira ngo abayobozi barusheho kugira intumbero imwe yo gufasha abaturage bayobora gutera imbere no guteza imbere igihugu muri rusange, yaba mu mibereho myiza, mu buvuzi, mu bukungu, mu burezi n’ibindi, kandi banakebura uwateshutse ku cyerekezo bihaye akagaruka mu nzira, yananirana agafatirwa ibyemezo n’amategeko.

Imyanzuro yafashwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru

1. Gukora urutonde rw’imishinga ya Leta yose yadindiye, gushyiraho igihe ntarengwa izaba yarangiriyemo no gushyikiriza ubushinjacyaha urutonde rw’imishinga ya Leta ikekwamwo ruswa n’iyadindijwe nkana kugira ngo ikorweho iperereza ababigizemo uruhare babihanirwe;

2. Kugaragaza no guca uruhererekane n’ubufatanyacyaha (networking) mu kurya ruswa bityo umuco mubi wo gutinya kugaragaza abarya ruswa ugacika;

3. Gushyikiriza ubushinjacyaha mu gihe cya vuba abagize uruhare mu micungire mibi ya gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage nka VUP, ubudehe, Gahunda ya Girinka, Mutuelle de Santé, VUP na FARG;

4. Gushakira isoko umusaruro w’ibigori wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’ihinga 2015 A n’ibindi bihingwa muri Crop Intensification Program, kandi hagashyirwaho n’ingamba zirambye zigamije guteza imbere ubuhinzi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikarushaho kugira uruhare mu birebana n’Inganda, n’Ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi;

Ikiganiro n'abanyamakuru cyitabiriwe n'abakorera ibitangazamakuru binyuranye.
Ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abakorera ibitangazamakuru binyuranye.

5. Kwegurira uturere imicungire, itangwa n’isanwa ry’amariba y’amazi mu cyaro no kutwongerera ubushobozi;

6. Gutegura neza imishinga y’amazi hagamijwe korohereza ba rwiyemezamirimo kuyishoramo imari, kuvugurura ibiciro by’amazi hashingiwe ku kiguzi nyakuri cyo kuyatunganya no ku bushobozi bw’abafatabuguzi no kugenera ingengo y’imari ihagije ibikorwa by’amazi;

7. Kongerera ubushobozi uturere bwo gushyira mu bikorwa ibishushanyombonera by’imikoresehereze y’ubutaka mu mijyi kandi hakajyaho uburyo bwo gushyiraho ibyiciro (phasing) byo kugaragaza ahemerewe kubaka mu MIJYI;

8. Kuvugurura ibiciro by’ubukode bw’ubutaka hagamijwe imikoreshereze myiza yabwo;

9. Korohereza abashoramari mu bijyanye n’ibikorwaremezo by’ibanze (amazi, imihanda, umuriro) kugira ngo bubake amazu menshi aciriritse;

10. Kunoza imikorere ya Gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza, kuvugurura ibiciro byo kwivuza no kunoza imikoranire hagati y’amavuriro n’ibigo by’ubwishingizi bwo kwivuza;

11. Kongera ingufu mu kurwanya Malariya hibandwa cyane cyane ku bikorwa byo gukwirakwiza imiti irwanya Malariya, inzitiramibu, gutema ibihuru, gutera imiti irwanya imibu mu ngo no kwiga uko mu Rwanda hashyirwa uruganda rukora inzitiramibu;

12. Kuvugurura imitangire ya serivisi z’ubuvuzi bukeneye inzobere n’ibikoresho birenze ibisanzwe;

13. Gusana ibitaro bya Shyira, kubishyiramo amashyanyarazi no kubifasha kubona abakozi babishoboye;

14. Kurwanya ku buryo bushoboka bwose, abahohotera abana n’abagore no kwihutisha ishyirwaho rya One Stop Centers mu turere twose;

15. Kongera ibikorwaremezo biteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, gusana Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, gutunganya no guhanga ahantu nyaburanga, hagamijwe kureshya no gufata neza abakerarugendo kugira ngo baze ari benshi kandi bamare iminsi myinshi mu Rwanda;

16. Guha imbaraga Rwanda Convention Bureau no kuyigerezaho ku gihe amakuru yerekeye inama zitegurwa kugira ngo ayifashe kurangiza neza inshingano zayo, no kurushaho gukangurira Urugaga rw’Abikorera guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muhere ku wahoze ari umuyobozi wa IRST nduwayezu jean ruswa’ imishinga ya baringa’ko adafatwa yigaramiye nu bujura ashinjwa.murakoze

dukuze yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Nimuhere ku badindije nkana ikorwa ry.umuhanda wa Karongi-Rutsiro-Rubavu kuko bakenesheje bikomeye abaturage bo muri
ako gace cyane cyane abanyarutsiro.Biteye isoni n’agahinda
kubona umuturage wa Rutsiro amara amasa atanu ku muhanda ategereje imodoka imujyana Rubavu cg se Rubengera atazi n’igihe izazira cg se aho izaturuka bitewe n’umuhanda udashobotse.Bayobozi ni mwebwe mubwirwa ibi birabareba ku rwego rwo hejuru.murakoze.

omar yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

nubundi baba bagomba gukurikiranywa kuko ninako amategeko ya repubulika y’u Rwanda abiteganya

vanessa yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

hafatwe ingamba nyazo maze ruswa ihashywe burundu n’abayirya bahanwe bityo imishinga yadindiraga kubera kuyirya ntizongere na gato ahubwo yihutishwe

kagambage yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

hafatwe ingamba nyazo maze ruswa ihashywe burundu n’abayirya bahanwe bityo imishinga yadindiraga kubera kuyirya ntizongere na gato ahubwo yihutishwe

kagambage yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka