Burera: Baracyaca iz’ubusamo bajya Uganda nubwo boroherejwe kunyura ku mupaka
Ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, mu Karere ka Burera, haracyagaragara abantu batandukanye bawunyuraho mu buryo butemwe n’amategeko bajya muri Uganda banyuze mu bisambu, kandi barashyiriweho uburyo bworoshye bwo kwambuka.
Mu ntangirizo z’umwaka wa 2014 nibwo abaturage batuye mu bihugu bitatu; u Rwanda, Uganda na Kenya, bemerewe kujya bajya muri ibyo bihugu bakoresheje indangamuntu gusa aho gukoresha ibyangombwa cy’inzira (Laisser passer cyangwa Passé-port) nk’uko byari bisanzwe.
Nubwo hashyizweho iyo gahunda ariko bamwe mu Banyaburera ndetse n’abaturuka ahandi bajya muri Uganda banyuze muri ako karere, baracyawunyuraho mu buryo butemewe n’amategeko, banyura inzira zitazwi.
Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru buvuga ko hari bamwe mu baturage bafatwa n’abashinzwe umutekano banyura mu bisambu, cyangwa mu bashyamba bajya muri Uganda.
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera bo bavuga ko abakoresha nabi umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ari abakora forode, bita “Abafozi” muri ako gace. Ibyo ngo babikora cyane cyane nijoro.
Ikindi Abanyaburera bavuga ngo ni uko ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda nta kintu gihari kigaragara cyerekana aho ibihugu byombi bitandukanira. Ibyo bituma Abanyaburera n’Abagande bagenderana mu buryo bworoshye, ugasanga nk’Umunyaburera agiye muri Uganda nk’ujya mu wundi murenge wo mu Karere ka Burera.
Gutura kure ya gasutamo, intandaro yo guca iz’ubusamo
Bigirwanimana Emmanuel, umwe muri abo baturage, avuga ko ikindi gituma bamwe mu Banyaburera banyura inzira zitazwi bajya muri Uganda ari uko batuye kure ya gasutamo zizwi.
Ubusanzwe mu Karere ka Burera hari gasutamo ebyiri gusa, iya Cyanika n’iya Buhita iri mu Murenge wa Kivuye. Bigirwanimana agira ati “…abatuye haruguru wenda nko ku kirunga (cya Muhabura), ntibyoroha ko bamanuka kuri gasutamo (ya Cyanika)”.
Ikindi gituma hari abakoresha nabi umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ni abashuka abantu ko ibyuma byo kuri gasutamo bitari gukora, ngo babanyuze mu bisambu babambutse bityo babahe amafaranga.
Gatarama Benoit, uhagarariye ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru, asaba abantu nk’abo gucika kuri iyo ngeso. Avuga kandi ko hashyizweho ingamba zo guhashya abantu bakoresha umupaka nabi.
Agira ati “Kugufata tukakujyana mu rukiko! Bajyaga babaca amafaranga, turimo turasaba ubuyobozi bw’inkiko ngo bukaze itegeko, nibagufata bagufunge umwaka! Nta mpamvu yo guca mu ishyamba ufite indangamuntu!”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera nabwo buhora busaba Abanyaburera gutunga indangamuntu kandi bakajya muri Uganda banyuze inzira zizwi, kugira ngo n’iyo baba bari muri icyo gihugu bagahurirayo n’ibibazo babashe gutabarwa.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|