Gakenke: Umugore yamutaye mu rusobe rw’ibibazo kubera indwara amaranye imyaka 2 yaranze gukira

Umugabo w’imyaka 27 witwa Jerome Renzaho, utuye mu Mudugudu wa Buranga, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, amaranye uburwayi bw’imitsi yo mu mutwe imyaka irenga ibiri.

Kuba Renzaho amaze igihe kirenga imyaka ibiri arwaye ngo hakozwe ibishoboka byose ngo avurwe biranga kuko uretse kuba yarajyanwe ku bitaro bya Nemba mu gihe ingabo z’igihugu zahazaga kuvura abantu bafite ibikomere basigiwe na Jenoside, yaje no kwoherezwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko birangira hose byanze.

Amaranye imyaka irenga ibiri uburwayi bw'imitsi yo mu mutwe butuma ateguka aho ari.
Amaranye imyaka irenga ibiri uburwayi bw’imitsi yo mu mutwe butuma ateguka aho ari.

Uretse kuba atagishobora kuvuga ngo ibyo avuga byumvikane neza, anavuga ubona arimo gutitira umutwe wizunguza hakiyongeraho kuba ntacyo ashobora kwikorera yaba akoresheje amaboko cyangwa amaguru kuko anagaburirwa akanafashwa kujyanwa mu bwiherero mu gihe abikeneye.

Umugore we ngo yaramutaye kubera ubwo burwayi bituma asigarana n’abana na nyina umubyara hamwe na mushyiki we na bo basiga bamufungiranye mu nzu bakajya mu kazi ku buryo n’iyo hari umusigayeho baba ari abana batagejeje no ku myaka 8.

Mu minsi ishize, ngo umugore yaraje amujugunyira umwana uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 3-4 none ngo na we yararwaye abura uko amuvuza kubera kutagira mituweri.

Ikibazo cya Renzaho kizwi n’inzego zitandukanye kuko uretse kuba intumwa za rubanda zaramusuye ubwo ziheruka gusura uturere, ubuyobozi bw’akarere na bwo ndtse n’ishyirahamwe riharanira inyungu z’abacitse kw’icumu (Ibuka) abarizwamo ku rwego rw’akarere ngo barakizi ariko kugeza ubu ngo yugarijwe n’urusobe rw’ibibazo.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Jean de Dieu Uwimana, avuga ko bakoze ibishoboka byose agasaba ko ikigega gishinzwe kwita kubacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi (FARG) cyashaka uburyo Renzeho yavurizwa hanze y’igihugu.

Agira ati “Njyewe icyo numva twakora n’ugusaba nibura FARG ikaba yadusabira abaganga mu bishoboka byose bakaba bamubonera transfer ku bindi bitaro byisumbuyeho kugira ngo uburwayi bwe bube bwakurikiranwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Zephyrin Ntakirutimana, we avuga ko mu minsi ishize yasuye Renzaho akibonera uburyo arwayemo ngo abarangira aho ashobora kuvurirwa.

Ati “Twaramusuye aturangira aho hantu i Musanze, turavuga tuti ‘Musanze ahangaha ni ho yumva yavurirwa agakira,’ ariko kuhamujyana n’ukugira ngo na we yumve ko ntacyo batakoze atazapfana agahinda avuga ngo ‘banze kumvuza’.”

Uyu Renzeho imitsi yarwaye uretse gutuma amaboko n’amaguru ye ntacyo bigikora ngo agira n’ubukonje bukabije buzamukira mu mano bukagera mu mavi ku buryo aba yumva amagura yabaye nk’urubura.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

MURAHO,UWO MUVANDIMWE FARG NIGERAGEZE KUMWITAHO KUKO ABABAYE CYANE KANDI ARABABAJE KUKO UBURWAYI BWE BUKAZE.
UBUYOBOZI NIBUGERAGEZE KUMUSHAKIRA UBWISHINGIZI BW’ABANA KUGIRANGO BABASHE KUVUZWA.UWO MUGORE NIYISUBIREHO YIYIBUTSE ISEZERANO RY’ABASHAKANYE.

UWIFASHIJE Laurence yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Rwose uwo muntu arababaje falg cg nubuyobozi bwaho atuye bugerageze bumuvuze kuko nawe akeneye kwitabwo. twe turamusengera ni bwobushobozi dufite. Imana murinde kandi nimbayizeye azakira.

Jacky yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Rwose uwo muntu arababaje falg cg nubuyobozi bwaho atuye bugerageze bumuvuze kuko nawe akeneye kwitabwo. twe turamusengera ni bwobushobozi dufite. Imana murinde kandi nimbayizeye azakira.

Jacky yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

twede tumufashe biratureba

mumufashe mwese abanyarwanda yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

jyewe ndabanza kugaya uwo mugore ubwo se YESU naza azisobanura gute?abanze arebe abo bana atera agahinda .inama namugira yagaruka agafatanya n’umuryango we kurwaza uwo mugabo kuko kwihangana biruta byose .narwaje data imyaka ibiri ariko mama ntabwo yamwirengagije.uwo mugore niba aziko kugiraneza bibaho nagaruke.leta nitabare uwo mu papa nundi wese uhatwa n’umutima we amufashe ubundi tumuragize iyamuremye.

nana yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

AKARERE nigafatanye na minisiteti y’ubizima bamwitejo kuko arababaye cyane rwose.gusa yehova yiteguye kudukiza Burundu ingorane zose dufite. ibyahishuwe 21:3,4

alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

na l’État yamufasha cyane cyane kurwego rw’akarere na ministériel y’ubuzima. kuko arababaye cyane. nyabuneka ni muce inkoni izamba mumufashe. Hagati aho dutegereje Ubwami bw’Imana Yehova Nibwo buzadukemurira ibibazo byose dufite. ibyahishuwe 21:3,4.

alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

RWOSE TUZI KO FARG NTA MUNTU YIRENGAGIZA CYANE KO UYU ARI NTA NAHANDI YABONA UBUFASHA RWOSE NIMUMUFASHE ABONE UBUVUZI ARABABAYE PE.

YEGO yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

FARG Nimurwaneho Pe!

Anicet yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka