Igitego cya Muganza cyerekeje Rayon Sports mu Misiri

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Panthere du Ndé igitego kimwe mu mukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yongeye kuyitsinda igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura.

Ku wa 01/03/2015 ubwo ikipe Rayon Sports yakiraga Panthere du Ndé mu mukino wo kwishyura, umukinnyi wayo Isaac Muganza, ku munota wa 13 w’umukino, yayitsindiye igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino, kiyongera ku cyo Leon Uwambazimana yari yayitsindiye mu mukino ubanza.

Isaac Muganza watsindiye rayon Sport.
Isaac Muganza watsindiye rayon Sport.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Sosthene Habimana yatangaje ko yishimiye uko bitwaye muri iyi mikino ibiri nyuma y’aho umukino wa mbere bawukinnye aribwo bakiva mu bihe bibi bamaze imikino icumi badatsinda, ndetse n’uwa kabiri bakaba bawukinnye nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya APR FC ibitego bine ku busa.

Yakomeje agira ati “Iyi kipe yaduhaye akazi gakomeye kuko yaratugoye, nyuma y’igihe twari tumaze tudatsinda, ariko abasore bacu barabyirengangije ahubwo bibaha ingufu zo gutsinda iyi mikino yombi. Naho ikipe ya Zamalek ni ikipe twubaha niyo mpamvu tugiye gutegura cyane kuko amateka siyo atsinda”.

Rayon yabashije gusezerera Panthere du Nde.
Rayon yabashije gusezerera Panthere du Nde.

Umutoza w’ikipe ya Panthere du Ndé we asanga ikipe ya Rayon Sports ifite akazi gakomeye mu Misiri, ariko anashima bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo kapiteni Fuadi Ndayisenga, Peter Otema na Faustin Usengimana.

Ati “Ikipe ya Rayon Sports ndayisaba gutegura cyane kuko ifite akazi gakomeye mu Misiri, ni ikipe yakinnye neza, ifite abakinnyi bangoye barimo Kapiteni wabo, uwari wambaye 17 (Otema) n’umusore wari wambaye 15 (Faustin) yatumye ba rutahizamu banjye ntacyo bakora”.

Umutoza wa Panthere du Nde yasabye Rayon kwitegura cyane kuko itegerejwe n'akazi katoroshye.
Umutoza wa Panthere du Nde yasabye Rayon kwitegura cyane kuko itegerejwe n’akazi katoroshye.

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Panthère du Ndé, Rayon Sports izakurikizaho ikipe ya Zamalek yo mu Misiri hagati y’itariki ya 13-15/03/2015.

Ikipe ya Zamalek yatwaye igikombe cya CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2000 ndetse inegukana igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league) inshuro eshanu muri 1984, 1986, 1993, 1996 na 2002.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sport yabanje mu kibuga.
Ikipe ya Rayon Sport yabanje mu kibuga.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Ndayisenga Fuad, Manzi Sincere Huberto, Tubane James, Usengimana Faustin, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Ndatimana Robert, Muganza Isaac, Uwambazimana Leon na Peter Otema.

Ikipe ya Panthère du Ndé yabanje mu kibuga.
Ikipe ya Panthère du Ndé yabanje mu kibuga.

Panthère du Ndé: Fodjo Lali Theo, Kout Kout, Meuteng Meuteng, Mbondi Som Zachee, Djumo Djumo, Eyoum Ebonge Francois, Ngayaou Ngayaou, Meyong A Etong Alfred, Abogo Franck, Nfor Nelson Tata na Jean Nlo.

Andi mafoto:

Abakinnyi bashimira Imana ibahaye intsinzi.
Abakinnyi bashimira Imana ibahaye intsinzi.
Peter Otema wazonze ikipe ya Panthere du Nde.
Peter Otema wazonze ikipe ya Panthere du Nde.
Abafana ba Rayon Bishimira igitego.
Abafana ba Rayon Bishimira igitego.
Abafana bari bitwaje ishusho ya Bikiramariya.
Abafana bari bitwaje ishusho ya Bikiramariya.
Abafana bishimira ko Ikipe yabo ibashije gusezerera Panthère du Ndé.
Abafana bishimira ko Ikipe yabo ibashije gusezerera Panthère du Ndé.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

REYONIKOMEREZAHOTWE ABAFANATUYIRINYUMA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Twishimiye iyi nsinzi. Ikipe yacu niyitegure neza na hariya tuzitwareyo neza tubatsinze bibiri zeru.
félicitations Rayon.
Kugera kure siko kubirangiza.

Désiré yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

nibakomerezaho turabashyigikiye

Ruzindaza j.damascene yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

nibakomereze aho tubarinyuma

Ruzindaza j.damascene yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

nyuma yo kwandagaza gasenyi tugakubitira ahareba inzega liga de Maputo igihe niki cyo kugerera mukebo allhily aho twagereye mwene wabo Zamalek,naho Rayon nibegere shebuja APR bababwire ibanga ryo gutsinda zamalek

gratien yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka