Rwamagana: Gishari Integrated Polytechnic yatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri n’abarimu b’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Polisi rya Gishari (Gishari Integrated Polytechnic/GIP) riri mu Karere ka Rwamagana, bakoze urugendo rugamije kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, hagamijwe kwigisha urubyiruko n’abaturage muri rusange ububi n’ingaruka zabyo, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27/02/2015.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari, CP Sam Karemera, yatangaje ko ubu bukangurambaga bwateguwe nyuma y’uko muri iri shuri hari hamaze gufatirwa umunyeshuri wanywaga urumogi.

Abanyeshuri ba GIP bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge.
Abanyeshuri ba GIP bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge.

Avuga ko nyuma yo kumuhana, basanze ari ngombwa gukora ubukangurambaga kugira ngo urubyiruko rwumve neza ububi bw’ibiyobyabwenge runafate ingamba zo kubyirinda.

Mu rugendo rwaturutse ku cyicaro cy’ishuri i Gishari rwerekeza ku kibuga cy’umupira cya Polisi kiri mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana, abanyeshuri n’abarimu b’iri shuri bari bafite ibyapa byanditseho amagambo yamagana ibiyobyabwenge no kugaragaza ububi bwabyo.

Abanyeshuri ba GIP bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge.
Abanyeshuri ba GIP bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge.

Nyuma yo guhurira kuri iki kibuga n’urundi rubyiruko rwiganjemo urwo mu mashuri yisumbuye, habaye ibiganiro byasojwe n’umupira w’amaguru wahuje Ikipe ya Rwamagana FC n’iya GIP, warangiye Ikipe ya Rwamagana FC itsitse iya GIP ibitego bibiri kuri kimwe.

Elvis Muhire, umunyeshuri muri GIP mu mwaka wa mbere, yavuze ko impamvu bamagana ibiyobyabwenge ari uko byangiza ubuzima bw’abantu, bigaca intege umubiri kandi bikangiza imitekerereze ku buryo ngo uwabifashe bimwangiriza ahazaza.

Umuyobozi Mukuru wa GIP, CP Sam Karemera, yasabye urubyiruko gucika ku biyobyabwenge.
Umuyobozi Mukuru wa GIP, CP Sam Karemera, yasabye urubyiruko gucika ku biyobyabwenge.

Nelly Nyombayire, wiga mu mwaka wa ka kabiri muri iri shuri, avuga ko by’umwihariko ku bakobwa, ngo ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu ngeso z’ubusambanyi, bagatwara inda zitateganyijwe; bityo bakaba bateje ibibazo igihugu aho kugira ngo bakemure ibihari.
Uwitwa Mukiza Eric w’imyaka 27 y’amavuko, yatanze ubuhamya asobanura ko yatangiye kunywa urumogi afite imyaka 10 kugeza umwaka ushize ubwo yafatwaga akajyanwa mu kigo ngororamuco cy’Iwawa.

Avuga ko muri icyo gihe cyose, nta na kimwe yagejejweho n’ibiyobyabwenge uretse guta umutwe no kudindira mu iterambere. Ku bw’ibyo, agasaba urubyiruko ko rukwiriye kubyirinda rutaratangira kubikoresha ngo kuko iyo umuntu yabikoresheje, biba bigoranye kubireka.

Umyobozi Wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Regis Mudaheranwa, yasabye ko urubyiruko rubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye aho kugira ngo rwishore mu biyobyabwenge.

Ku rundi rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye, na rwo rwagaragaje kunyurwa n’ibi biganiro ndetse rugasaba abakoresha ibiyobyabwenge kubicikaho. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga yari ukurwanya ibiyobyabwenge binyujijwe mu mikino.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twese nk’abitsamuye dufatanye turwanye ibiyobyebwenge maze urubyiruko rwacu rukurane ubuzima buzira icyabubangamira

geo yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka