Komite y’abanyeshuri yatowe muri RTUC yiyemeje guteza imbere imyigire yifashishije ikoranabuhanga

Komite y’abanyeshuri barahiriye kuyobora abandi mu Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo (RTUC), biyemeje ko bagiye guteza imbere imyigire yifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo bigabanye umwanya abanyeshuri batakazaga bajya gushaka amanota kwa mwalimu.

Uretse guharaniara inyungu rusange z’abanyeshuri no kuzamura ireme ry’uburezi, iyi komite yiyemeje no korohereza abanyeshuri mu kubona amanota yabo, nk’uko Evase Niyitanga, umuyobozi mushya w’abanyeshuri yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27/2/2015.

Niyitanga ari kurahira kuzuzuza inshingano ze neza.
Niyitanga ari kurahira kuzuzuza inshingano ze neza.

Yagize ati “Icyo nshyize imbere ni icyo narahiriye mu mihigo, aho nasabye abanyeshuri ko ibijyanye n’ikoranabuhanga babigira ibyacu, bakajya babasha kubonera amanota ku gihe niyo yaba ari mu rugo akabona ubutumwa kuri telefoni bumubwira ibijyanye n’imyigire ye ku ishuri.”

Yavuze ko ubu buryo buzorohereza impande zose, haba abanyaeshuri, ababyeyi babo n’abayobozi, kandi akizera ko nta mbogamizi bazahura nazo kubera imikoranire hagati yabo n’ubuyobozi bubafasha.

Abahagarariye abanyeshuri mu bice bitandukanye muri RTUC barahirira imbere y'abanyeshuri.
Abahagarariye abanyeshuri mu bice bitandukanye muri RTUC barahirira imbere y’abanyeshuri.

Jerome Irankunda, asimbuye ku buyobozi yari yihaye inshingano zo guteza imbere imibanire y’ishuri n’abaturage, aho bari bariyemeje kujya bagira uruhare mu bikorwa by’umuganda no gufasha abatishoboye nyuma y’amasomo.

Abanyeshuri batandukanye nabo biteze byinshi kuri iyi komite ariko bakayisaba kurangwa n’ubunyangamugayo no kubaha abanyeshuri n’ubuyobozi, nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyeshuri warangije muri byiciro bya mbere witwa Gaetan Mudenge.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ARIYA MAHIRWENAYOKUBYAZWA UMUSARURO

NKUSI ANATHOLE yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

NSHIMISHWA N’UBUTWARIBUKURANGA MURIBYINSHI SOUTHER AFRICA,SUDANI.LTUC NAHANDI NIBIGWI BYITEZWEHO BYINSHI MUMIHIGO WATUGARAGARIJE.

NKUSI ANATHOLE yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

NIYITANGA Evase umuhigowawen’agashyamuri UR zosewowe haranira kuwsa ubundi uzaba umbira.turagushyigikiye. NKUSI AnatholeRUBONA

NKUSI ANATHOLE yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

komereza ahoEvase NIYITANGA umuhigo wawe n’agashyamuri UR wese maze uzirebere

NKUSI ANATHOLE yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

ibyo barahiriye bazabigereho maze imyigire yabo ikomeze itere imbere

muganga yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka