Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amiganano

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, iri mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, azira gufatanwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 y’amiganano.

Uyu mugabo yafatanwe ayo mafaranga, ku wa mbere tariki 23/2/2014, ubwo yari agiye kurangura ibicuruzwa muri Uganda, muri santere yitwa mu Ngagi iri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Uyu mugabo yafatanwe ayo mafaranga y'amiganano ubwo yari agiye kurangura ibicuruzwa muri Uganda.
Uyu mugabo yafatanwe ayo mafaranga y’amiganano ubwo yari agiye kurangura ibicuruzwa muri Uganda.

Ubwo yafatwaga ngo yabanje gufungirwa ku mupaka, ku ruhande rwa Uganda nyuma azanwa mu Rwanda, nabwo ajya mu buroko.

Uyu mugabo ukomoka mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, kubwe avuga ko ayo mafaranga y’amiganano nawe bayamuhangitse kuburyo ngo atazi uwayamuhaye.

Akomeza avuga ko asanzwe akora forode y’ibicuruzwa bitandukanye abivana muri Uganda abizana mu Rwanda, akabigurisha. Ubwo ngo yazanaga amapaki y’inzoga yitwa African Gin, uwo yayagurishijeho mu mujyi wa Musanze ngo niwe waba warayamuhangitse atabizi.

Mu bihumbi 127 by’amafaranga y’u Rwanda yamwishyuye ngo yasanze harimo inoti ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ihimbi bitanu z’inyiganano. Asubiye kurangura muri Uganda, uwo yaranguragaho ahita ayabona, aramufata.

Agira ati “Ubwo maze kwishyura ibihumbi 110 (FRW) Mu Ngagi (Uganda), ubwo basangamo ibiwani bibiri (amiganano), babisanzemo bibiri kimwe gishaje n’indi nshyashya, uwo nguze nawe ahita avuga ngo ‘izi noti ebyiri wazivanye hehe?”

Akomeza avuga ko uwo mugabo yari amaze kurangura nawe yahise amugumana, amusaba kumubwira aho izo noti z’inyiganano zituruka. Kuko ngo hari hashize iminsi ibiri abaje kumuranguraho, nabwo bamuhangitse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60, agizwe n’inoti z’ibihumbi bitanu gusa z’inyiganano.

Uyu mugabo, ufite abana babiri n’umugore, akomeza avuga ko uwo mugande yahise amuhereza ayo mafaranga yandi y’amiganano, yose hamwe aba abaye ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda. Ngo bakomeje guterana amagambo maze Polisi ihita ihagera, bahita bajya kumufunga, afite n’izo noti 14 z’ibihumbi bitanu z’inyiganano.

Kuri ubu ariko uwo mugabo arafunze mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane aho ayo mafaranga y’amiganano aturuka.

Si ubwa mbere mu karere ka Burera hafatirwa abantu bafite amafaranga y’amiganano. Mu mwaka wa 2013 bwo hafatiwe umugabo ufite akamashini kigana gukora amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abanyaburera muri rusange kugira amakenga bakajya bagenzura inoti zose bahawe. Kuko ngo amafaranga y’amiganano atuma ifaranga zisanzwe rita agaciro.

Ufatanwe amafaranga y’amiganano iyo ahamwe n’icyaha ahanwa hakurikijwe ingingo ya 488 iri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese uvunja cyangwa ugurisha amafaranga yo mu gihugu cyangwa y’amanyamahanga y’amiganano ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 200 kugeza kuri miliyoni eshatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mushishoze, harubwo yaba yahangitswe nawe, birababaje pe

tity yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka