Kayonza: LWD n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kayonza bagiye gutangiza radiyo y’abaturage

Umuryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku murimo unoze kandi urambye, Lean Work Develop (LWD) wo mu Karere ka Kayonza hamwe n’ikigo cy’urubyiruko cyo muri ako karere bagiye gutangiza radiyo y’abaturage mu karere ka Kayonza.

Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, mu kumurika umushinga wo gutangiza iyo radiyo Ubuyobozi bwa LWD bwavuze ko izaba yibanda cyane ku rubyiruko mu rwego rwo kurufasha gutera imbere.

Umunyamabanga wa LWD avuga ko Radio y'Aabaturage ya Kayonza igomba kuzaba yatangiye bitarenze mu mpera z'uyu mwaka.
Umunyamabanga wa LWD avuga ko Radio y’Aabaturage ya Kayonza igomba kuzaba yatangiye bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.

Ngo radiyo izaba yiyongera ku yindi mishinga urwo rubyiruko rwari rusanzwe rukora yo guhugura bagenzi babo mu myuga itandukanye. Umunyamabanga wa LWD, Uwayo Claudette, avuga ko iyo radio izaba yatangiye gukora bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2015.

Agira ati “Turashaka gutangira muri uyu mwaka wa 2015 radiyo yacu ikaba iri kuvuga, mbere y’uko dusoza uyu mwaka izaba iri gukora.”

Ngo batekereje gushing radio mu rwego rwo guha urubuga urubyiruko kugira ngo rusangire ku byiza rumaze kugeraho.

Ibyo ngo bizatuma abakiri inyuma bagira ibyo bigira kuri bagenzi babo bafite ibyo bamaze kugeraho nk’uko byavuzwe ubwo umushinga wo kuyitangiza wamurikwaga.

Nyinanase Claudine, umwe mu rubyiruko rwari mu nama yo gutangiza iyo radio, avuga ko uretse kuba iyo radio ishobora kuzatanga akazi ku rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza, ngo banayibona nk’umuyoboro uzatangirwamo ubutumwa buzatuma urubyiruko rwo mu byaro rutageraga ahabona rubasha kwiteza imbere.

Urubyiruko rw'abakorerabushake ba LWD bishimiye umushinga wabo wo gutangiza radiyo.
Urubyiruko rw’abakorerabushake ba LWD bishimiye umushinga wabo wo gutangiza radiyo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwashimye umuryango LWD n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kayonza batekereje umushinga wo gushyiraho radiyo.

Umukozi w’ako karere ushinzwe Imiyoborere Myiza, Nzayizera Rodrigue, avuga ko ari amahirwe kuri ako karere kuko kazaba kabonye umuyoboro wagutse wo gutangiramo ibiganiro bifasha urubyiruko kwiteza imbere mu gihe ubundi ngo byabagoraga gutanga ubutumwa ngo bugere ku bantu benshi icyarimwe.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kayonza, Mwiseneza Jean Claude, avuga ko iyo radiyo izatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 100.

Ngo ayo mafaranga kuyabona ntibizagorana kuko azava mu rubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bamaze kugaragaza ko banyotewe iyo radiyo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kbsa iyo radio iracyenewe cyaneee

jean bosco yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

nibyiza cyane, bizateza imbere n’utundi tutere twuduturanyi.

b robert yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

uyu musanzu w’uru rubyiruko muri aka karere ni uwo kushimira kuko uzatuma akarere kazamuka mu iterambere kandi binagaragaze ingufu urubyiruko rufite zo kwishakamo ibisubizo

nzaza yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

urubyiruko rwiwacu rugumye rwiteza imbere nibyiza turabishimye cyane barwanye ubushomeri bana biwacu

gakuru valere yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka